U Rwanda rwahawe na Djibouti ubutaka bungana na ha 20

  • admin
  • 19/04/2017
  • Hashize 7 years

Mu gihe Perezida Kagame ari mu ruzinduko muri Djibouti, rwatangiye kuri uyu wa 18 Mata, ahashyizwe umukono ku masezerano y’ubufatanye bw’ibihugu byombi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yatangaje ko icyihutirwa ari ukubyaza umusaruro ubutaka iki gihugu cyahaye u Rwanda mu 2013.

Ubu butaka bungana na hegitari 20 buherereye ku cyambu cya Djibouti ahakunze gukorerwa ubucuruzi no kunyuzwa ibicuruzwa ku Nyanja Itukura

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko muri uru ruzinduko hashyizwe umukono ku masezerano y’ubufatanye atanu ukaba ari n’umwanya wo kugenzura aho ishyirwa mu bikorwa ry’ayo ibihugu byashyizeho umukono umwaka ushize rigeze.

Yagize ati “Ibibera muri uru ruzinduko ni ukureba aho tugeze mu byo twumvikanye ko tugiye gukorana nk’ibihugu byombi. Djibouti ni igihugu cy’inshuti y’u Rwanda cyane. Abayobozi bacu batubwiye ko bifuza ko tubyaza umusaruro uwo mubano mwiza. Twemeranyijwe gukorana mu buryo busesuye ndetse mu nama yabaye n’abakuru b’ibihugu twasinye amasezerano atanu atandukanye agaragaza kandi yemeza uburyo tugiye gushyira mu bikorwa uwo mubano mwiza n’ibyo twemeranyijwe mu kwezi kwa gatatu umwaka ushize i Kigali.”

Minisitiri Mushikiwabo yakomeje avuga ko mu byihutirwa harimo kubyaza umusaruro ubutaka u Rwanda rwahawe na Djibouti buzajya bwifashishwa mu kwakira ibicuruzwa bivuye ku Nyanja Itukura.

Ati “Icyo navuga cyihutirwa kandi gifatika ni ukubyaza umusaruro ubutaka leta ya Djibouti yahaye u Rwanda ku cyambu cya Djibouti. Iki gihugu gifite ubukungu bujyanye n’aho giherereye; gituye ku Nyanja hakaba ari ahantu hanyura amato menshi hari ibikorwa byinshi by’ubucuruzi.”

“Twemeranyijwe ubushize ko tugiye gushora imari nka leta ndetse tugakorana n’abikorera tukaba twafatanya kugira ngo ubwo butaka bwiza tububyaze umusaruro.”

Iki gihugu giherereye mu ihembe rya Afurika na cyo cyahawe n’u Rwanda ubutaka bwa hegitari 10 buherereye mu gace kahariwe inganda mu mujyi wa Kigali(Special Economic Zone).

Perezida Kagame yavuze ko yishimira buri rwego rw’ubucuti n’ubufatanye ibihugu byombi bigenda bigeraho ndetse amasezerano byasinyanye atagomba kugirira inyungu abaturage babyo gusa ahubwo n’akarere biherereyemo.

Yashimangiye ko ibihugu byombi bizakomeza guhuza imyumvire y’uko umugabane wa Afurika uharanira kwigira no kwihesha agaciro.

Perezida wa Djibouti, Ismaïl Omar Guelleh yavuze ko aya masezerano yashyizweho umukono ari intambwe ikomeye ku bihugu byombi kandi ko hashyizweho n’uburyo bwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo mu nyungu z’ibihugu byombi.

Amasezerano yashyizweho umukono uyu munsi arimo ajyanye n’ibikorwa by’ingendo zo mu kirere hagati y’ibihugu byombi, ajyanye n’iterambere ndetse n’umutekano w’ishoramari, ajyanye n’ubufatanye mu ikoranabuhanga, ajyanye no gukuriraho ikiguzi cya visa abadipolomate ndetse n’abafite pasiporo za serivisi hamwe n’ajyanye no gushyiraho komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 19/04/2017
  • Hashize 7 years