U Rwanda ruravuga ko gushyigikira uburinganire bw’abagore n’abagabo byarufashije mu iterambere mu myaka 28 ishize
U Rwanda rwasangije abitabiriye inama y’inteko rusange ya 145 y’ihuriro mpuzamahanga ry’inteko zishinga amategeko ku Isi, ko gushyigikira uburinganire hagati y’abagore n’abagabo, ari kimwe mu byarufashije mu iterambere muri iyi myaka 28 ishize.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bagore UN Women, rivuga ko kugera ku buringanire n’ubwuzuzanye hagati y’ibitsina byombi bikiri kure nk’ukwezi hirya no hino ku isi, kabone nubwo biri mu ntego z’iterambere rirambye, SDGs, Isi yiyemeje kugeraho bitarenze muri 2030.
Umuyobozi wa UN Women, Sima Bahous asaba ibihugu by’umwihariko inteko zishinga amategeko gufata ingamba n’ibyemezo bikwiye mu maguru mashya.
Perezida w’ihuriro mpuzamahanga ry’inteko zishinga amategeko ku Isi, IPU, Duarte Bachecho avuga ko uburinganire ari imwe mu nkingi z’iri huriro ari nayo mpamvu inteko rusange y’uyu mwaka yabereye mu Rwanda nka kimwe mu bihugu biza ku isonga ku Isi yose mu kwimakaza iryo hame.
Mu nama ihuza ba perezida b’inteko zishinga amategeko, ibihugu byasangije ibindi aho bigeze byimakaza ihame ry’uburinganire ndetse n’icyo birimo gukora mu kuriteza imbere kuko ari nayo nsanganyamatsiko y’iyi nteko rusange ya 145 ya IPU.
Perezida wa Sena y’u Rwanda Dr. Augustin Iyamuremye avuga ko kuba u Rwanda ruri mu bihugu 5 bya mbere ku Isi mu kwimakaza iryo hame bitikoze.
“Mu myaka 28 ishize twaratekereje kandi duhanga ibishya tugamije kuziba ibyuho byose by’ubusumbane hagati y’umugabo n’umugore. Mbere na mbere twahereye mu mivugire, imitekerereze imigirire ishingiye ku muco nk’iyabuzaga abagore kuzungura ababyeyi babo kimwe n’abagabo. Ariko ibyo byose ntibyari gushoboka iyo tudahindura amategeko yacu duhereye ku itegekonshinga ryavuguruwe kugirango rirusheho kwita ku buringanire byumwihariko ritegeka ko byibura 30% by’abagize imyanya y’ubuyobozi igomba kuba iy’abagore. Ubu n’iyo 30% yararenze isigaye ari urwibutso kuko ahenshi dufite uburinganire kugera no mu mitwe ya politiki ndetse no mu bigo by’abikorera. Mu nteko ishinga amategeko ho murabizi ko abagabo ari bo bake kuko abasaga 60% ni abagore.
Muri rusange ibihugu byitabiriye iyi nteko rusange ya 145 ya IPU byiyemeje gusangira ubunararibonye n’u Rwanda kugirango nabyo bitere intambwe igaragara mu kwimakaza ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore