U Rwanda ruhangayikishijwe n’ikoreshwa ry’ibiribwa by’ibituburano mu karere

  • admin
  • 27/06/2016
  • Hashize 8 years
Image

Leta y’u Rwanda yagaragaje impungenge y’uko hari ibiribwa by’ibituburano, bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage bishobora kwinjira mu gihugu biturutse muri Kenya, Uganda na Tanzania.

Mu nama y’Ubushakashatsi ku Buhinzi yabereye mu Rwanda muri uku kwezi, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Geraldine Mukeshimana, yahamije ko ibyo biribwa byiganjemo ibigori n’ibitoki bizinjizwa mu Rwanda igihe cyose nta mabwiriza abikumira arashyirwaho.

Ati:” Tugomba kihutisha ingamba zigenga ubuziranenge bw’ibiribwa kugira ngo dushobore guhangana n’ibituburano, igihe byageze mu gihugu. Ibihugu bigize EAC bigiye gushyiraho amabwiriza mu gihe natwe tukiri kuyanonosora.”

Yasobanuye ko u Rwanda rutazigera rwemera ko ibituburano byinjira mu gihugu nubwo hari igihe umusaruro uba muke bitewe n’amapfa ndetse n’indwara zibasira ibihingwa.

Kenya, Tanzania, na Uganda byagiye bica amarenga yo kuzakoresha imirama y’imituburano mu rwego rwo kongera umusaruro.

Kenya iri kwiga kuri uwo mwanzuro nyuma yo kotswa igitutu n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubushakashatsi mu buhinzi n’Ubworozi (Kalro), kubera amapfa akomeje kugariza icyo gihugu.

Muri Uganda itegeko ryemeza ikoreshwa ry’ibihingwa by’ibituburano ryagejejwe imbere y’inteko mu 2013 ariko ntiriremezwa. Muri Tanzania ho abashakashatsi bemerewe gukora igerageza ku bigori n’imyumbati.

Ibihingwa by’ibituburano, bivugwaho kudafatwa n’indwara no guhangana n’impeshyi, ababikora bavuga ko byaba igisubizo kirambye cy’inzara muri Afurika.

Ariko abaharanira kubungabunga ibidukikije bavuga ko imirama y’ibyo biribwa ishobora kugira ingaruka zikomeye ku butaka n’ubuzima bw’abantu.

Ushinzwe ubushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi, RAB, Dr. Patrick Karangwa, yavuze ko u Rwanda ruzitwararika bikomeye mbere yo kwemera ibiribwa by’ibituburano.

Ati” Tugomba kwitonda. Hari ibintu byinshi igihugu kigomba gukora mu kugenzura ubuziranenge bw’imirama y’imikorano, ariko dukomeje gukor ubushakashatsi, nubwo ibyo biribwa byongera umusaruro tugomba gukumira ingaruka bishobora guteza.”


Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Geraldine Mukeshimana

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 27/06/2016
  • Hashize 8 years