U Rwanda rugiye nkwerekana ubunararibonye Muri Afurika yunze Ubumwe (AU)
- 03/04/2016
- Hashize 9 years
Amb Hope Tumukunde
Yagize ati”Tuzanye ubunararibonye mu kubungabunga amahoro n’umutekano, nk’abahoze mu kanama k’umutekano ka Loni, by’umwihariko mu gukumira amakimbirane, no kurinda abasivili mu bihe by’intambara.”
Tumukunde yavuze ko bazakomeza gutanga ibitekerezo n’inama mu gukemura ibibazo by’amahoro n’umutekano muri Afurika, hatangizwa uburyo buha abaturage uruhare mu kwicungira umutekano.
Ni ubwa kabiri u Rwanda rwinjira muri aka kanama, nyuma y’uko rukabayemo kuva mu 2010 kugeza mu 2012.
Imikorere y’aka kanama kimwe n’utundi tugize AU irangwa no gusimburana kw’ibihugu bigize umuryango.
Aka kanama kagizwe n’ibihugu 15, bitanu muri byo bitorerwa manda y’imyaka itatu, ibindi 10 bigatorerwa manda y’imyaka ibiri, manda zishobora kongera gutorerwa.
Ibihugu bifite manda y’imyaka itatu ni Congo, Kenya, Misiri, Zambia, na Nigeria.
Muri aka kanama nta gihugu kinyamuryango kigahoramo, umuyobozi wako ahinduranywa buri kwezi, hakurikijwe inyuguti itangira izina rya buri gihugu kikarimo.
Aka kanama gakurikirana cyane gahunda y’umutwe w’ingabo za Afurika zihora ziteguye gutabara aho rukomeye.
Yanditswe na Ubanditsi/Muhabura.rw