u Rwanda rugiye kongera imbaraga mu mutekano hifashishijwe abasivili mu kunganira Polisi n’Ingabo

  • admin
  • 02/06/2016
  • Hashize 9 years

Abasivili 150 b’ Abanyarwanda ni bo bagaragara ku rutonde rw’ abanyarwanda basabye gufatanya n’ ingabo na polisi kubungabuga amahoro mu karere cyane ngo bibanze mu gihugu Burundi cyugarijwe n’ibibazo by’umutekano muke.

Ibi aba banyarwanda babitangaje kuri uyu wa 2 Kamena 2016 ubwo bari bazindukiye mu kizamini cyo kuvuga (Interview), mu rwego rwo kugira ngo hatoranywemo abasivili 60 bazafatanya n’ ingabo na polisi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu karere muri gahunda ya East African Standby Force(EASF). Ntakirutimana Schadrack umwe mu bari bitabiriye ikizamini cyo kuvuga (interview), yavuze ko yiteguye gutanga umusanzu we nk’ umusivili w’ umunyarwanda mu kubungabunga amahoro mu bihugu byo mu karere by’ umwihariko mu Burundi, gusa ngo imbogamizi bafite n’ uko binyura mu nzira ndende kugira ngo batange umusanzu wabo. Yagize ati: “Nk’ abanyarwanda turiteguye gufatanya n’ ingabo na polisi mu bikorwa byo kurinda no kubungabunga amahoro. Twumva inzego zifata ibyemezo zakabaye zibifata vuba.” Umuhuzabikorwa w’ urwego rwa gisivili rushinzwe kurinda no kubungabunga amahoro n’ umutekano mu bihugu bihuriye muri EASF, Ngoga Eugene, yavuze ko nk’ abagize EASF bakabaye bagira uruhare mu kubungabunga amahoro mu gihugu cy’ u Burundi ariko ngo bisaba ko inzego zose bireba zibyemeza. Yagize ati: “Kugira ngo EASF itabare ni uko ibihugu 10 bibanza kubyumvikanaho, umuryango w’ ubumwe bw’ ibihugu bya Afurika, AU, ukabyemeza n’ igihugu gitabarwa kikaba kibyemera”.

Umuhuzabikorwa ushinzwe imirimo yo gutoza abasivili bashaka gufatanya n’ ingabo na polisi mu kubungabunga amahoro mu karere, Joshua Kariuki, avuga ko bategereje ko ababishinzwe babaha uburenganzira bakabona kujya kubunganga amahoro mu Burundi. Yagize ati: “Twebwe nk’ akarere turiteguye igihe cyose abadukuriye batubwira ngo dutabare twahita tugenda” Nubwo Kariuki avuga ko EASF nk’ urwego rushinzwe guharanira no kubungabunga amahoro mu karere rwiteguye gutabara igihe cyose abakuriye uru rwego(UN, AU) babibasabye, ntagaragaza icyo bakora igihe abo avuga ko babakuriye bagenda biguru ntege kandi hari ubuzima bw’ abaturage buri mu kaga. Mu Rwanda abasivili bagera ku 150 basabye gufatanya n’ abasikare n’ abapolisi mu kubungabunga amahoro mu bihugu 10 bigize EASF, gusa ngo hagomba kubaho amajonjora kugira ngo habonekemo 60 bakenewe muri buri gihugu bigize EASF.

Uru rwego rusanzwe rugizwe n’ abapolisi n’ abasirikare batoranyijwe mu bihugu 10 bigize EASF, aho kuri ubu hari gutoranywa abasivili bazafatanya na bo mu bikorwa byo kubungabunga no kugarura amahoro muri ibi bihugu 10.




Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 02/06/2016
  • Hashize 9 years