U Rwanda rugiye gushyiraho banki ihuriza hamwe koperative z’Imirenge SACCO

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 11/09/2024
  • Hashize 1 week
Image

U Rwanda rugiye gushyiraho banki ihuriza hamwe koperative z’Imirenge SACCO, izahabwa izina rya ‘Cooperative Bank’ mu rwego rwo gukomeza kwegereza abaturage serivise z’imari.

Abakurikiranira hafi iby’imari bavuga ko iyi banki izafasha urwego rw’ubuhinzi kubona inguzanyo kurusha uko byari bisanzwe.

Umushinga wo gushyiraho banki ihuriza hamwe koperative z’Imirenge Sacco, ukomeje gukorwaho, ndetse kugeza ubu hamaze gushyirwaho ikoranabuhanga mu Mirenge Sacco, rizifashishwa mu kuzihuriza hamwe ku rwego rw’Akarere no ku rwego rw’igihugu.

Biteganijwe ko iyi banki y’amakoperative ‘Cooperative Bank’ igomba kuba yafunguye imiryango mu myaka itanu iri imbere, nk’uko byemejwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko.

Abashinzwe amakoperative mu gihugu bavuga ko bacyumva iyi nkuru, yabashimishije cyane kuko itanga icyizere ku iterambere ry’abanyamuryango b’amakoperative y’ubuhinzi.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’ibigo by’imari bito n’ibiciriritse, (AMIR), Jackson Kwikiriza, nawe yemeza ko urwego rw’ubuhinzi rugiye kubyungukiramo, kuko ubusanzwe ibigo by’imari bitari bifite uburyo bwihariye bwo gutanga inguzanyo ku bahinzi.

Guverinoma y’u Rwanda isobanura ko izashyiraho banki y’amakoperative ‘Cooperative Bank’ mu rwego rwo gukomeza kwegereza abaturage serivise z’imari hirya no hino mu gihugu.

Kugeza ubu, imibare yerekana ko Abanyarwanda bagerwaho na serivise z’imari bagera kuri 96% mu gihe gahunda yo kwihutisha iterambere ya NST1 icyifuzo cyari kuri 90% mu 2024.

Bivuze ko intego yari ihari yagezweho ariko intego ni uko abagerwaho na serivise z’imari bagomba kuba 100%.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 11/09/2024
  • Hashize 1 week