U Rwanda rugiye gusangira Gaz Methane na Congo

  • admin
  • 19/11/2015
  • Hashize 8 years

U Rwanda na Congo basinye amasezerano y’imikoranire ndetse n’uburyo Gaz Metane icukurwa mu kiyaga cya Kivu igomba gucungwa no gukoreshwa neza. Ibi bikaba byabaye kuri uyu wa kane tariki ya 19 Ugushyingo I Gisenyi mu ntara y’Iburengerazuba.

Inkuru dukesha Okapi iravuga ko minisitri ushinzwe amazi n’amashanyarazi mu gihugu cya Congo Aime Ngoyi Mukena yari ari mu Rwanda guhera ku wa gatatu mu rwego rwo gusinya aya masezerano yo gucunga umutekano mu kiyaga cya Kivu ndetse no gufatanya gukoresha neza ingufu z’amashanyarazi ziva muri iki kiyaga gihuriyeho U Rwanda na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo.

Ubwo yageraga I Goma Minisitiri Ngoyi Mukena yabajijwe ku yandi masezerano yasinywe yo gucukura peteroli muri parike ya Virunga hagati ya sosiyete yitwa Britanique saco yasinywe mu mwaka wa 2007 yanze kugira icyo atangaza.

Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 19/11/2015
  • Hashize 8 years