U Rwanda rufite ikizere gikomeye cy’uko inyubako nziza rwahawe n’Ubushinwa itazamera nk’iyo bwahaye AU
- 22/04/2019
- Hashize 6 years
Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) iravuga ko Abashinwa batazatwara amabanga ya Guverinoma y’u Rwanda n’ubwo bayihaye inyubako y’ubuntu bakaba ari nabo bayubatse.
Kuri uyu wa mbere tariki 22 Mata 2019, Minisitiri w’Intebe, Dr Edward Ngirente hamwe na Visi Perezida wa Sena y’u Bushinwa Zheng Jianbang, batashye inyubako y’impano Leta y’u Bushinwa yahaye u Rwanda.
Mu gihe higeze kuvugwa Ubushinwa bwigeze gutwara amakuru y’ibanga y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU), hifashishijwe ibikoresho by’ikoranabuhanga bwubakishije inzu y’impano bwahaye uwo muryango mu mwaka wa 2017,Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb Claver Gatete arizeza ko nta mabanga ya Guverinoma y’u Rwanda u Bushinwa buzajya bumenya bitewe n’ibikoresho byabwo bigize iyo nyubako.
Ati“Habayeho itsinda rigizwe n’impande zombi(Abashinwa n’Abanyarwanda), ryagenzuye ibigize iyi nyubako yose kuva yatangira kubakwa”.
Yakomeje agira ati”Ariko n’igihe yubakwaga cyose twari dufite abantu bahibereye bakurikirana umunsi ku wundi, ni ukuvuga ngo isuzuma twakoze ritwereka ko nta kibazo nk’icyo wavugaga cyabereye ku muryango wa Afurika yunze ubumwe”.
Zheng Jianbang, Visi Perezida wa Sena y’u Bushinwa,avuga ko impamvu bahaye u Rwanda iyi nyubako, ari uko barushimira kugira umutekano, korohereza ishoramari hamwe n’iterambere mu by’ubukungu.
Naho Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edward Ngirente yatangaje ko iyo nyubako ishimangiye kandi yongereye umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa.
Ati “Iyi nyubako ya Leta ishimangira umubano usanzweho hagati y’u Bushinwa n’u Rwanda, ikaba izafasha ibiro bya Minisitiri w’Intebe hamwe n’izindi nzego gutanga serivisi zihuse kandi zinoze”.
Minisiteri y’Ibikorwaremezo y’u Rwanda(MININFRA) ishimira Abashinwa kuba bakomeje guteza imbere imyubakire y’amazu n’imihanda, ndetse no kongera ingufu z’amashanyarazi.
Iyi nyubako ifite agaciro ka miliyoni 27 z’amadolari ya Amerika(akaba asaga miliyari 25 z’amanyarwanda), nta faranga na rimwe Leta y’u Rwanda yayitanzeho kuva ku bikoresho byose biyigize n’ibiyirimo nk’intebe n’ameza byo mu biro.
Iteganijwe kugirwa ibiro bya Minisitiri w’Intebe na za Minisiteri zirimo iy’Ibikorwaremezo, iy’Ubutabera ndetse na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kuvugurura amateko.
Yubatswe mu gihe kingana n’amezi 33 kuva muri 2016, hakoreshejwe ibikoresho biva mu Bushinwa bingana na 70%, hamwe na 30% by’ibikomoka mu Rwanda.
Iyi ije ikurikira ibindi bikorwa remezo Ubushinwa bwubatse mu rwanda birimo amazu nk’ibiro bya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga(MINAFFET),nabyo byatanzwe nk’impano y’icyo gihugu.
Kandi iki gihugu cyubakiye u Rwanda imihanda irimo uwa Kivu Belt, ibirometero 54 by’imihanda mu Mujyi wa Kigali bizarangira muri uyu mwaka, umuhanda Huye-Kibeho hamwe n’uwa Sonatube-Gahanga.
MININFRA kandi ivuga ko ubufasha bwerekeranye n’ubwubatsi butarangiriye aha kuko Abashinwa bagiye kuyifasha nanone kubaka urugomero ruzatanga amashanyarazi angana na megawati 43 kuri Nyabarongo guhera muri uyu mwaka.
Ikindi kandi ngo hari indi mpano u Bushinwa buzatanga yo kwagura ibitaro mu murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro ndetse kubaka indi mihanda.
Amb Gatete avuga ko iyi nzu yubakwa hari abari bashinzwe kuyigenzura ku mpande z’ibihugu byombi bityo ngo ntabwo yamera nk’iyahawe AU ngo nayo bajye biba amakuru y’ibiberamo
- Visi perezida wa SENA y’Ubushinwa hamwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda n’abandi bayobozi
Yanditswe na Habarurema Djamali