U Rwanda n’u Burundi bikomeje kugaragaza ubushake bwo kugarura umubano mwiza [REBA AMAFOTO]

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 20/10/2020
  • Hashize 4 years
Image

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Ukwakira, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi Albert Shingiro mu  biganiro bigamije kugarura umubano hagati y’ibihugu byombi. 

Abo baminisitiri n’amatsinda bayoboye bahuriye ku Mupaka wa Nemba  uhuza u Rwanda n’u Burundi uherereye mu karere ka Bugesera.

Dr Vincent Biruta yavuze ko uku guhura ari umusaruro wavuye mu biganiro byabaye hagati y’ibihugu byombi ku busabe bwa Leta y’u Burundi, byari bigamije gukuraho inzitizi ku mubano hagati y’ibihugu byombi, akaba yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukora ibyo rusabwa.

Minisitiri Shingiro na we yashimangiye ko u Burundi bwifuza kuzahura umubano w’ibihugu byombi wangiritse cyane mu mwaka wa 2015, ashimangira ko iyi nama n’izizakurikira zizatuma imigenderanire y’ibihugu byombi isubira nka mbere. Ati “Nta cyabibuza mu gihe hari ubushake bw’ibihugu byombi.”

Minisitiri Shingiro yavuze ko u Rwanda n’u Burundi bisangiye amateka atapfa gusenywa, ndetse bidakeneye umuhuza mu gukemura ibibazo by’imibanire hagati yabyo.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wajemo kidobya guhera mu mwaka wa 2015 ubwo bamwe mu Barundi bahungiraga mu Rwanda kubera umutekano muke waranzwe mu gihugu cyabo, biturutse ku batavuga rumwe n’ubutegetsi batifuzaga ko uwari perezida icyo gihe yiyamamariza manda ya gatatu, ihabanye n’Itegeko Nshinga.

U Rwanda ntirwari kureka abaturage baruhungiyemo, ariko u Burundi ntibwashimishijwe n’icyo kemezo. Ari na bwo ubutegetsi bw’u Burundi bwagendaga bukwiza ibihuha ko u Rwanda rukomeje kugaba ibitero muri icyo gihugu.

Mu mpera z’umwaka wa 2016 ni bwo uwari Perezida Petero Nkurunziza, yatangaje ko u Burundi bwiteguye guhagarika umubano n’ubuhahirane ubwo ari bwo bwose bufitanye n’u Rwanda, mu gihe cyose rutabusabye imbabazi ku byo rwakoze hagati ya 2015 na 2016.

Icyo gihe Nkurunziza yashinjaga Leta y’u Rwanda kugaba ibitero ku Burundi no gushyigikira ababurwanya, barimo Niyombare Godefroid wakoze kudeta tariki ya 13 Gicurasi 2015, ubwo Perezida Nkurunziza yari hanze y’Igihugu.

Leta y’u Rwanda yamaganye ibyo birego, igaragaza ko Abarundi icumbikiye ari abahunze baharanira gukiza amagara yabo bacumbikiwe mu Nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe, bakaba biganjemo abagore n’abana badashobora gutera Igihugu.

Abasesenguzi mu bya Poritiki batandukanye bagaragaje ko iyo u Rwanda ruza kugira uruhare muri kudeda itajyaga gupfuba nk’uko byagenze ubwo Niyombare yatsindwaga kubera ko yisanze nta bundi bufasha afite bikarangira na we ahungiye mu mahanga.

Kugeza ubu u Rwanda runacumbikiye impunzi z’Abarundi basaga ibihumbi 68 mu Nkambi ya Mahama no mu migi itandukanye nyuma y’aho  guhera mu mpera za Kanama 2020 hamaze gutahuka impunzi zikabakaba 3500 ku bufatanye bw’ibihugu byombi n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi.

Nsengumuremyi Denis Fabrice

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 20/10/2020
  • Hashize 4 years