U Rwanda nti ruzi New Israel Fund bashinza kurushyiraho igitutu ku kibazo cy’abimukira bo muri Israel

  • admin
  • 05/04/2018
  • Hashize 6 years
Image

Amb.Olivier Nduhungirehe,Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ubutwererane n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yatangaje ko nta gitutu u Rwanda rwashyizweho n’imiryango irimo New Israel Fund, ngo rufate icyemezo cyo kutakira abimukira b’Abanyafurika bari kwirukanwa ku ngufu muri Israel.kuko nta nubwo u Rwanda ruzi uyu muryango icyo aricyo.kuburyo n’uyu muryango watangaje ko uribushyire Netanyahu mu nkiko kubera kuwubeshyera.

Minisitiri w’intebe wa Israel Netanyahu aherutse gutangaza ko mu myaka ibiri ishize yakoranaga n’u Rwanda ngo ruzakire abimukira bazirukanwa ku ngufu muri Israel rukabyemera ariko rukaza kwisubiraho bitewe n’igitutu rwashyizweho n’Umuryango New Israel Fund.

Yavugaga ko uyu muryango utegamiye kuri Leta uri muri Amerika kuva mu 1979, ugamije guharanira ubutabera n’uburinganire bw’abanya-Israel bose, wafatanyije n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bagashyira igitutu ku Rwanda, ategeka ko hakorwa iperereza kuri iki kibazo.

Netanyahu yagize ati “Mu byumweru bishize bitewe n’igitutu cyashyizwe ku Rwanda na New Israel Fund ndetse n’abayobozi b’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, u Rwanda rwisubiyeho kuri ayo masezerano ndetse rwanga kongera kwakira undi mwimukira uvuye muri Israel.”

Kuri uyu wa Gatatu, Amb. Olivier Nduhungirehe, yanditse kuri Twitter ko u Rwanda ntacyo ruzi kuri uyu muryango bashinza ko warushyizeho igitutu cyo kutakira abimukira kandi ngo nta nubwo umuryango utegamiye kuri Leta wo mu mahanga washobora gushyira igitutu kuri Guverinoma y’u Rwanda.

Amb. Nduhungirehe yagize ati “Ntunguwe cyane n’iyi mvugo kuko nta nubwo u Rwanda ruzi icyo uyu muryango New Israel Fund ari cyo. Ibirenzeho kandi ndumva Umuryango utegamiye kuri Leta wo mu mahanga udashobora gushyira igitutu icyo aricyo cyose kuri Guverinoma ifite ubusugire nk’iy’u Rwanda.”

U Rwanda ntirwahwemye guhakana ko hari amasezerano rwagiranye na Israel ayo ariyo yose cyangwa ngo rube rwarakiriye umwimukira n’umwe uturutse muri iki gihugu. Nduhungirehe yatangaje ko habayeho ibiganiro ariko nta masezerano mu magambo cyangwa mu nyandiko yigeze abaho.

Amb. Nduhungirehe yagize ati “Ntayigeze abaho (amasezerano), abantu bagendeye ku biganiro byabaga muri za 2014 gutyo ariko ibyo ntabwo byigeze byemezwa, nta masezerano yigeze asinywa. Barimo barabivuga hirya no hino ariko ntabwo ari byo na gato.”

Itangazamakuru ryo muri Israel ryavugaga ko icyo gihugu cyari cyemeye guha amadolari 5000 ku mwikura umwe igihugu kizemera kubakira, na we agahabwa impamba y’amadolari 3,500. Mu bihugu byavugwaga ko bazoherezwamo harimo u Rwanda na Uganda nubwo bitahwemye kubihakana.

Umuryango New Israel Fund wahakanye uruhare urwo ari rwo rwose mu cyemezo u Rwanda rwafashe cyo kwanga kwakira abimukira birukanywe na Israel ndetse watangaje ko urimo gusuzuma uko wajyana mu nkiko Netanyahu nyuma yo kuwushinja ko washyize igitutu ku Rwanda bigatuma rwisubiraho ku cyemezo cyo kwakira abo bimukira.

Ikinyamakuru Times of Israel, cyanditse ko Umuyobozi wa New Israel Fund, Mickey Gitzin, yatangaje ko ibyo Netanyahu yabavuzeho ari igitero kigamije kuyobya ibitekerezo bya rubanda kugira ngo badatekereza ku ntege nke ze. Yavuze kandi ko agamije gutera ubwoba imiryango itegamije kuri Leta.

Mickey Gitzin yagize ati “Turabona arimo gucamo ibice abanya-Israel, ariko kuri iyi nshuro arimo kubeshya ku rwego rudasanzwe kandi turimo gusuzuma uko twamujyana mu nkiko kubera gusebanya.”

Gitzin yahamije ko New Israel Fund itigeze ivugana n’u Rwanda cyangwa ngo habe hari umuryango yigeze itera inkunga.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 05/04/2018
  • Hashize 6 years