U Rwanda ni Igihugu cyashenywe n’amacakubiri na Jenoside mu myaka isaga 28 ishize – Perezida Kagame

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 24/06/2022
  • Hashize 2 years
Image

U Rwanda ni Igihugu cyashenywe n’amacakubiri na Jenoside mu myaka isaga 28 ishize. Uyu munsi turi Igihugu cyateye imbere ku mutima, mu mutwe no ko mubiri”

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yashimangiye uburyo u Rwanda rw’ubu rutandukanye by’ihabya n’urwo mu myaka ikabakaba 30, mu muhango wo gufungura ku mugaragaro Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bihuriye mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (CHOGM 2020) wabaye kuri uyu wa Gatanu taliki ya 24 Kamena 2022.

Nyuma ya  Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ingabo zayihagaritse zafatanyije n’Abanyarwanda basigaye mu Gihugu n’abatahutse nyuma y’imyaka myinshi barahejejwe ishyanga, batangira kubaka u Rwanda rushya rushyize imbere “Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.”

Mu gihe ab’imbere bari barajwe ishinga no kubaka, hari abandi bahunze u Rwanda icyo gihe kubera ibyaha bya Jenoside byakomezaga kubabuza amahwemo kugeza n’uyu munsi abandi bakaba barahunze nyuma kubera ko banyuranyaga n’icyerekezo rusange cy’igihugu, kuri ubu bakaba bagisembera mu bihugu bitandukanye by’Afurika, i Burayi, Amerika n’ahandi.

Abenshi muri abo, nyuma yo kubona imirimo, ubuhungiro cyangwa ubwenegihugu mu bihugubyemeye kubakira no kubakingira ikibaba, bakomeza gukwirakwiza amagambo y’urwango ku Rwanda bifashishije imbuga nkoranyambaga n’ibitangazamakuru mpuzamahanga kubw’inyungu zabo za Politiki, bigatuma bamwe mu baturage bataruzi bakomeza kumva u Rwanda rwo mu bihe bya Jenoside.

Abanyarwanda basigaye mu gihugu bubatse amateka yo ku kubakira ku isomo bakuye ku ishyano ryagwiririye u Rwanda, bakimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu guharanira iterambere ry’Igihugu no guharanira kuzagisigira ibisekuru gisa neza kandi ari icy’abenegihugu bose.

Kuri ubu, umunyamahanga cyangwa Umunyarwanda utahuka atungurwa no kubona impinduka zidasanzwe atari yiteze ashingiye ku nkuru mpimbano zishingiye ku mateka kandi zararangiye zakomeje gukwirakwizwa.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson, uri i Kigali aho yitabiriye Inama ya CHOGM 2022, na we yashimangiye ko abakinenga u Rwanda bashingira ku myumvire y’urugero rw’u Rwanda rutakibaho, asaba ababishoboye kwiyizira bakarusura cyane cyane muri iki gihe abayobozi ba Commonwealth bateraniye i Kigali.

Yagize ati: “U Rwanda rwabayemo impinduka zitangaje mu myaka igera kuri 30 ishize. Ndetse ubu rwakiriye abayobozi ba Commonwealth bose hano mu Mujyi wa Kigali, umujyi utekanye ku buryo budasanzwe.”

Yavuze ko u Rwanda rw’ubu rufite umuvuduko udasanzwe mu iterambere, ari na yo mpamvu rwashoboye gusinyana n’u Bwongereza amasezerano y’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu no kwita ku bimukira.

Yakomeje agira ati: “Icyo ibihugu byombi byakoze yari intambwe y’ubutwari yo kugaragaza uko ibintu bikorwa haba mu Bwongereza no mu Rwanda. Bityo ibyo dukora byose biba byubahirije amategeko, uburenganzira bwa muntu, n’ibindi byose ushobora kwitega.”

Boris Johnson yanakomoje ku kiganiro yaraye agiranye na Perezida Kagame, amushimira ko yumva cyane ububabare bw’impunzi n’abasaba ubuhungiro nk’Umuyobozi wabaye mu buhungiro kuva akiri igitambambuga kugeza ayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Ati: “Nagiranye ikiganiro cyiza na Perezida Paul Kagame, yitaye cyane kuri iyi gahunda yo kwita ku mpunzi. Yabaye impunzi igihe kinini, azi uko bimera; abona neza ikibazo cy’abantu b’impezamajyo barimo gucuruzwa bambuka amazi ya Channel, n’abarimo gucuruzwa mu bice bitandukanye by’Isi. Asanga ubufatanye bw’u Rwanda n’u Bwongereza ari yo mahirwe yo gukemura iki kibazo mpuzahanga gikomeje kongera ubukana.”

Yakomeje ashimangira ko ubufatanye bw’u Rwanda n’u Bwongereza, budashingiye gusa ku kwakira abimukira ahubwo bugera no ku zindi nzego zigamije iterambere ry’ibihugu byombi mu birebana n’uburezi, ubucuruzi, ikoranabuhanga ribungabunga ibidukikije, serivisi z’imari n’ibindi bintu byose biganisha ku iterambere.

Inama ya CHOGM ifunguwe ku mugaragaro uyu munsi yabanjirijwe n’uruhererekane rw’izindi nama zahuje abayobozi batandukanye bo mu bihugu 54 bigize Commonwealth. Kuri ubu hari ibihugu by’Afurika byatangiye gusaba kwiyunga kuri uyu muryango, bikaba birimo na Zimbabwe yari yawuvuyemo mu 2002 kubera ibibazo bya dipolomasi yari yagiranye n’u Bwongereza.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 24/06/2022
  • Hashize 2 years