U Rwanda na Qatar basinyanye amasezerano ane y’ingenzi[AMAFOTO]

  • admin
  • 22/04/2019
  • Hashize 5 years
Image

Perezida Kagame na Emir wa Qatar bakurikiranye isinywa ry’amasezerano ane agamije guteza imbere inzego zitandukanye z’ibihugu byombi.

Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu rwatangiye ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru.

Nyuma yo kwakirwa na Perezida Kagame ku Kibuga cy’Indege i Kanombe, aba bayobozi bombi bakurikiranye umuhango w’isinywa ry’amasezerano agamije iterambere ku mpande zombi.

Amasezerano yasinywe ni ane arimo ajyanye n’imikoranire mu rwego rw’umuco, muri siporo, mu bukerarugendo n’ibikorwa by’ubucuruzi ndetse n’ibijyanye n’ingendo zo mu kirere.

Mbere y’uko umunsi wa mbere w’uruzinduko rw’umuyobozi w’ikirenga wa Qatar urangira, Perezida Kagame yakiriye ku meza Emir Al Thani hamwe n’abandi bayobozi bakuru mu muhango wabereye muri Kigali Convention Centre.

Aya masezerano yasinywe aje akurikira ayasinyiwe i Doha muri Qatar ubwo Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko muri iki gihugu cyo muri Aziya. Icyo gihe hasinywe ari mu ngeri y’ibijyanye n’indege, amasezerano ku guteza imbere no kurengera ishoramari n’amasezerano y’ubufatanye ku butwererane mu bijyanye n’ubukungu, ubucuruzi na tekiniki.

Iki gihugu kizwiho kuba kitarangwamo umukene, kikaba gikungahaye kuri peteroli ndetse no kuri Gaz z’umwimerere.

Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye imikoranire iganisha ku ishoramari aho mu Rwanda hari abanyemari benshi bo muri Qatar ndetse indege za Qatar Airways zikora ingendo zihuza Doha na Kigali n’ibindi byerekezo birimo na Dubai.





MUHABURA.RW

  • admin
  • 22/04/2019
  • Hashize 5 years