U Rwanda na Isiraheli byiyemeje gufatanya kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
- 06/07/2016
- Hashize 8 years
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, biyemeje gufatanya urugamba rutoroshye rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kuri uyu wa 6 Nyakanga 2016.
Nyuma yo guhagarikira isinywa ry’amasezerano atandukanye y’ubufatanye hagati y’ibihugu byabo, Netanyahu na Perezida Kagame, bahurije ku kuba ibihugu byombi byaranyuze mu mateka mabi ya Jenoside, kandi bikaba bigomba kurwanya byivuye inyuma abagifite umugambi wo kongera kuyabisubizamo. Minisitiri w’Intebe, Netanyahu, yavuze ko u Rwanda na Isiraheli byashoboye kwigobotora amateka mabi byanyuzemo , none kuri ubu bikaba binahuje amateka y’iterambere. Ati” U Rwanda na Isiraheli bisangiye amateka mabi, ariko ntiyaduheranye, ubu ibihugu byombi bisangiye amateka y’intsinzi.”
Netanyahu yavuze ko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ari urugamba rutararangira. Ati” Ni urugamba turimo. Tugomba gushyira ingufu mu guhagarika gahunda y’ababiba urwango. Tugomba kumenya ko ntawe uzaza kudukiza nitutirwanaho. “ Yongeyeho ati” Jenoside yakorewe Abatutsi n’iyakorewe Abayahudi byatwigishije isomo ryo kumenya kwirinda.” Perezida Kagame nawe yashimangiye ko ibihugu byombi bigomba kurwanya Jenoside byivuye inyuma. Ati” Dukwiye gushyiraho ingamba zo guhangana na Jenoside nta gusubira inyuma. Mu gihe turi kwiyubaka, tugomba kwiyumvisha ko tutakwihanganira kongera kubona Jenoside ikorerwa Abatutsi cyangwa Abayahudi.” Yakomeje agira ati” Dufite ubushobozi bwo gutuma Jenoside itongera kubaho mu bihugu byacu.”
U Rwanda na Isiraheli byashyize umukono ku masezerano atandukanye, arimo gukuriraho viza abafite pasiporo zo mu rwego rwa dipolomasi, ay’ubufatanye mu buhinzi no guhanga udushya. Ibi bihugu kandi bifite ubufatanye mu ikoranabuhanga, igisirikare, uburezi, kurwanya iterabwoba n’izindi nzego.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw