U Rwanda kwisonga imbere y’ibindi bihugu mu guhanga udushya

  • admin
  • 17/08/2016
  • Hashize 8 years
Image

Raporo yashyizwe ahagaragara n’Umuryango Mpuzamahanga urengera umutungo mu by’ubwenge (WIPO) ku bufatanye na Cornell University n’ishuri ry’ubucuruzi ‘Insead’, (Global Innovation Index 2016), yashyize u Rwanda ku mwanya mbere mu guhanga udushya mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Iyi raporo yasohotse kuwa 15 Kanama, yashyize u Rwanda ku mwanya wa 83 ku Isi, ariko mu byiciro 11 byitaweho mu gusuzuma uko ibihugu bihanga udushya kuva mu 2015, ruza ku mwanya wa mbere mu gukora impinduka mu bihugu bikiyubaka, rukurikirwa na Mozambique, Cambodia, Malawi na Uganda.

Mu gukora iyi raporo hibanzwe ku byiciro birimo ikoranabuhanga, ibikorwa remezo, guhanga udushya, korohereza abantu kubona serivisi z’imari, korohereza abantu gutangira ubucuruzi n’ibindi.

Kuva mu 2012, Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara niyo ifite ibihugu byinshi bigaragaza iterambere mu guhanga udushya kurusha utundi turere. Kenya, Malawi, Mozambique, Rwanda na Uganda nibyo bihugu bihagaze neza mu myaka itanu ishize.

U Rwanda kandi rwaje imbere y’ibindi bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere mu bijyanye no korohereza abaturage kubona inguzanyo, rukaba ari urwa kabiri ku Isi, runaza ku mwanya wa 31 ku Isi mu guhanga ibikorwa by’ikoranabuhanga bigamije ubucuruzi. Ruri kandi ku mwanya wa Gatandatu mu guteza imbere ibigo by’imari iciriritse.

Iyo raporo ishyira u Rwanda ku mwanya wa 44 ku Isi mu korohereza abashoramari, ku mwanya wa munani mu bijyanye no kubungabunga umutungo mu by’ubwenge. Mu bijyanye no gutangira serivisi za Leta, u Rwanda ni urwa gatandatu ku Isi.

Rwanashyizwe ku mwanya 38 mu kugira urubyiruko rwinshi rwize siyansi n’ikoranabuhanga mu mashuri makuru na za Kaminuza. Muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, u Rwanda ruza ku mwanya wa kane nyuma y’ibirwa bya Maurice, Afurika y’Epfo na Kenya.

Muri Afurika y’Uburasirazuba u Rwanda rwaje ku mwanya wa kabiri nyuma ya Kenya, naho muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Afurika, Mauritius yaje imbere, ikurikirwa na Afurika y’Epfo, Kenya, u Rwanda, Mozambique, Botswana, Namibia na Malawi.

Umuyobozi w’ishami ry’ubucuruzi muri Cornell University, Soumitra Dutta, yavuze ko iyi raporo yerekana ko hakenewe ishoramari rihagije mu bushakashatsi.

Yagize ati “Gushora imari mu iterambere ryo guhanga udushya, ni ingenzi. Nubwo hari ibigo bitanga ubufasha kugirango bigerweho, hakenewe imari yo gushora mu burezi no guteza imbere ubushakashatsi bubasha gushakira Isi ibisubizo by’ibibazo ifite.”

Ibihugu bya mbere ku Isi mu bijyanye no guhanga udushya, ni u Busuwisi, Suède, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Finland na Singapore.

U Rwanda kwisonga imbere y’ibindi bihugu mu guhanga udushya
Yatunganyijwe na Niyomugabo/Muhabura.rw

  • admin
  • 17/08/2016
  • Hashize 8 years