U Rwanda ku mwanya wa mbere muri Afurika no mu karere ruherereyemo
Icyegeranyo nyubahirizategeko (Rule of Law Index 2024) cyakozwe n’Umushinga Mpuzamahanga ku Butabera (World Justice Project), cyongeye hushyira u Rwanda ku mwanya wa mbere muri Afurika no mu karere ruherereyemo mu birebana no kubahiriza amategeko.
Icyo cyegeranyo cyashyize u Rwanda ku mwanya wa 40 ku Isi yose aho rwazamutseho umwanya umwe ugereranyije n’umwaka washize n’amanota 0.63, rukaba rushimirwa kuba rukomeje kuba intangarugero ku Mugabane w’Afurika.
Igihugu cyabimburiye ibindi ku Isi ni Denmark n’amanota 0.90, yakurikiwe na Norway, Finland, Suwede n’u Budage. Muri Afurika, u Rwanda rwakurikiwe na Namibia, Mauritius, Botswana, Afurika y’Epfo, Senegal, Ghana, Malawi, Tunisia na Gambia.
Ikinyamakuru Business Insider, cyatangaje ko amategeko ari umusingi w’iterambere, cyane ko ari yo aharura inzira y’uburinganire, kurinda agaciro ka muntu ndetse no gukumira imikoreshereze y’ububasha mu nyungu z’abantu ku giti cyabo.
Muri Afurika hose, usanga kwimakaza imiyoborere myiza ari igihamya cy’ubuyobozi bushyize imbere kwigira, aho kubahiriza amategeko bikorwa mu mu bihe by’ingorane ibyo bihugu byihariyemo.
Icyegeranyo cy’uyu mwaka kigaruka ku buryo ibihugu bigendera ku mategeko gitanga isura y’uburyo ibyo bihugu byiyemeje kwimakaza ubutabera, hagasuzumwa mu uburyo abayobozi babazwa inshingano, gukortera mu mucyo ndetse no guharanira ubutabera.
U Rwanda ruyoboye ibihugu mu kwiyemeza gukorera mu mucyo, kimwe na Botswana na Namibia, aho bikomeje gutanga urugero rwiza rw’uburyo amategeko ashobota gukorera abaturage aho gukorera abanyembaraga.
Umusingi w’imiuyoborere myiza ni ukubaza abayobozi inshingano, cyane ko ku mugabane w’Afurika hakigaragara ibikomere by’ingaruka z’ubuyobozi butabazwa inshingano.
Abahanga mu by’ubutabera bashimangira ko imiyoborere yimakaza iyubahirizwa ry’abategeko bugirirwa icyizere gikomeye n’abaturage, ndetse na Guverinoma zikabizera kuko baba bazi neza ko nta n’umwe uri hejuru y’amategeko.
Mu kugenzura uko u Rwanda ruhagaze, hanarebwe ku mbaraga rushyira mu kurwanya ruswa n’igisa na yo cyose. Kurwanya ruswa bituma umutungo wa Leta urindwa maze n’icyizere abaturage bafitiye ababayobora kikarushaho kwiyongera.
Gusa mu bihugu ruswa igihabwa intebe, usanga icyizere cyarayoyotse ndetse abaturage bahora bitotombera ko ibyo bakora byose bishirira mu mifuka y’abafite ububasha mu ntoki zabo ari na bo bakungahazwa no kurenganya abanyantege nkeya.
Ikindi cyarebweho mu gushimangira urwego u Rwanda rugezeho mu kwimakaza imiyoborere igendera ku mategeko ni ugukorera mu mucyo, aho abaturabwe basabwa kugira uruhare mu bibakorerwa binyuze mu kwitorera Politiki, kwimakaza umuco wo kutagira n’umwe usigazwa inyuma mu gufata ibyemezo.
Ibyo bifasha abaturage gukurikirana ibyo abayobozi babo bakora, ndetse na bo bakumva bifitiye icyizere babonye ko umusanzu wabo n’ibitekerezo byabo bikomeje kubahirizwa mu ishyirwa mu bikorwa rya Politiki zinyuranye.
U Rwanda kandi rwasuzumiwe ku kubahiriza uburenganzira bwa muntu, aho ruha agaciro agaciro n’ukwishyira ukizana kwa buri wese.