U Rwanda ku mwanya wa 2 mu gutera intambwe mu ishoramari

  • admin
  • 04/10/2016
  • Hashize 8 years
Image

U Rwanda ku mwanya wa 2 mu gutera intambwe mu ishoramari.

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaraga kuri uyu wa mbere , na Mo Ibrahim Foundation, mu gihugu cy’ubwongereza ku miyoborere myiza, iterambere, uburenganzira bwa muntu, ikoranabuhanga, umutekano, uburezi, ubukungu, ndetse n’ishoramari ku mugabane wa Afrika, mu gihe cy’Imyaka icumi (10), bwashize igihugu cy’u Rwanda ku mwanya wa kabiri nyuma ya Niger, mu bigugu byakataje mu guteza imbere ishoramari
.

Ubu bushakashatsi bukorwa n’Umuherwe mo Ibrahim , mu gihe cy’imyaka 10. Bugamije kwerekana ikigero afrika igezemo mu nzego zitandukanye cyane cyane urwego rw’Imiyoborere myiza ndetse n’iterambere muri rusange.

U Rwanda rwaje ku mwanya wa kabiri , nyuma y’igihugu cya Nigeri, mu rwego ry’ibiguhu bikomeje gutera intambwe mu ishoramari ndetse bikorohereza abashoramari mu gushora imari mu bihugu byabo. U Rwanda rwakurukiwe na Cote d’Avoir, Togo ndetse na Kenya.

Muri rusange u Rwanda rukaba ryarazamutse ho 8.4 mu nzego zose mu gihe cy’imyaka 10. Mu gihe igihugu cyazamutse ho inshuro nyinshi ari Cote d’avoir yazamutseho 13.1.

Igihugu cyabaye icyambere ni ibirwa bya Mourice ku manota 79.9% gikurikirwa na Boswana ku majwi yagize 73.7% naho igihugu cyaje ku mwanya wa nyuma ni Somalia yagije 10.6% ikurikiwe na Sudani y’Epfo n’amanota 18.6%.

Yanditswe naUkurikiyimfura Leonce muhabura.rw

  • admin
  • 04/10/2016
  • Hashize 8 years