U Bushinwa bwemereye u Rwanda ubufatanye mu kugabanya ibitumizwa mu mahanga

  • admin
  • 23/03/2016
  • Hashize 8 years
Image

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena, Bernard Makuza yagiranye ibiganiro na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bushinwa Zhang Dejiang, ibiganiro byibanze ku buhahirane bw’ibihugu byombi no guteza imbere inganda mu Rwanda, hagamijwe kugabanywa ibitumizwa mu mahanga.

Ibiganiro bya Bernard Makuza na Zhang Dejiang w’u Bushinwa byibanze ku buhahirane mu bya Politiki n’ubukungu hagati y’ibihugu byombi, n’uburyo Inteko zishinga Amategeko z’ibihugu byombi zagirana imikoranire. Nyuma y’ibiganiro byabereye mu muhezo, Perezida wa Sena Bernard Makuza yavuze ko u Rwanda rushyize imbere iterambere ry’ubukungu bushingiye ku nganda no kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi. Yagize ati “U Rwanda dushyize imbere iterambere mu by’ubukungu rishingiye ku nganda, rinashingiye mu guhiguhindura ibyo duhinga tukabibyaza umusaruro, tukabyongerera agaciro.

Ibyo rero ni kimwe u Bushinwa bwemeje ko buzakorana na Afurika. Mu Rwanda twe tukaba tuzabishyira imbere kuko tubona bizadufasha kugabanya icyuho cy’ibyoherezwa hanze n’ibyo twinjiza.” Gusa imikoranire y’ibihugu byombi ngo igomba kuba ishingiye ku byo u Rwanda rwifuza, aho gushyiraho amananiza ashobora kuba atanunubahirizwa iwabo (mu Bushinwa). Ati “Twanongeye gushimangira ko ubutwererane n’umubano u Rwanda rufitanye n’u Bushinwa ushingiye ku bwubahane, ushingiye mu gukorana, atari ibintu biza ngo byikubite aha nk’uko tujya tubona ibihugu bimwe na bimwe bibikorera Afurika.” Makuza yavuze ko u Rwanda rutakwemera ubufatanye na bimwe mu bihugu bishaka umubano bigamije gutegeka mu bikorwa bitanayifitiye akamaro.

Ibi biganiro byanagarutse ku mishinga inyuranye irimo kubaka imihanda, ibitaro, ibijyanye n’ingufu z’amashanyarazi no kubaka ubushobozi bw’abakozi cyane mu ikoranabuhanga. Mu mpera z’u mwaka ushize Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping yatangaje ko igihugu ayoboye cyageneye umugabane wa Afurika miliyari 60 z’Amadorali,mu rwego rwo kuzamura iterambere ry’uyu mugabane binyuze mu mirongo 10 y’ubufatanye. Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda Pan Hejun, mu Ukuboza 2015 yatangaje ko guverinoma y’u Bushinwa izafasha iyubakwa ry’imihanda ihuza Umujyi wa Kigali ingana na km 54, ndetse ko inyandiko zateguwe neza, ku buryo zizashyikirizwa Banki yo mu Bushinwa kugira ngo itange amafaranga azakora ibyo bikorwa.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 23/03/2016
  • Hashize 8 years