U Burundi na Tanzania biza mu myanya ya mbere mu bihugu bifite abaturage batishimye

  • admin
  • 26/12/2018
  • Hashize 5 years
Image

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yitwa ‘World Happiness’ y’umwaka wa 2018 ishyira u Burundi ku mwanya wa wanyuma mu bihugu 156 bifite abaturage bishimye bivuze ko ari umwanya wa mbere mu bifite abaturage batishimye na gato.

Uru rutonde rugaragaza ko hafi ibihugu byo muri Afurika y’uburasirazuba ’EAC’ byose abaturage babyo batibishimye kuko nibyo biza mu myanya yanyuma mubifite abaturage bishimye.Bisobanuye ko ari ibyambere mu bifite abaturage batishimye.

Tanzaniya iza ku mwanya wa kane aho ifite amanota 3.303/10 naho U Rwanda ni urwa Gatandatu mu kugira abaturage batishimye kuri uru rutonde rw’ibi bihugu 156 byakorewemo ubushakashatsi aho rufite amanota 3.408/10.

Kuri uru rutonde, u Rwanda rubanjirijwe ku mwanya wa gatanu n’igihugu cyazahajwe n’intambara ari cyo Yemen gifite amanota 3.355/10, rugakurikirwa na Syria ifite amanota 3.462/10.

Dore uko ibihugu bya EAC bikurikirana mu kugira abaturage batishimye.

Burundi: Bufite amanota 2.905/10 bukaza ku mwanya wa Mbere mu bihugu 156 byakorewemo ubushakashatsi.

Sudani y’Epfo :Ifite amanota 3.254/10 ikaza no ku mwanya wa Gatatu mu bihugu 156 byakorewemo ubushakashatsi.

Tanzaniya:Ifite amanota 3.303/10 ikaza ku mwanya wa Kane mu bihugu 156 byakorewemo ubushakashatsi.

U Rwanda:Rufite amanota 3.408/10 rukaza no kumwanya wa Gatandatu mu bihugu 156 byakorewemo ubushakashatsi.

Uganda:Ifite amanota 4.161/10 ikaza no kumwanya wa 22 mu bihugu 156 byakorewemo ubushakashatsi.

Gusa mu bihugu byo muri EAC,igihugu cya Kenya ntabwo cyakorewemo ubushakakashatsi.

Kuri uru rutonde igihugu cya Finland kiza ku mwanya wa mbere mu bihugu bifite abaturage bishimye aho gifite amanota 7.632/10. Iki gihugu gikurikirwa na Danmark, Iceland,Ubusuwisi n’Ubuholandi.
Reba urutonde nyirizina

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 26/12/2018
  • Hashize 5 years