U Burundi bwatangiye umushinga w’amashanyarazi buhuriyeho n’u Rwanda

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 08/08/2022
  • Hashize 2 years
Image

Guverinoma y’u Burundi yatangaje ko yatangiye gushyira mu bikorwa umushinga wo kubaka umuyoboro w’amashanyarazi uhuza u Burundi n’u Rwanda uzuzura utwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 25.7 (miliyoni 24.4 z’Amayero).

Ni umushinga watewe inkunga na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) ifatanyije n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) byahaye Leta y’u Rwanda n’iy’u Burundi miliyoni 15 z’Amayero (miliyari 16.5 z’amafaranga y’u Rwanda), na Pan-African Bank ikongeraho miliyoni 8.69 z’Amayero (miliyari 9.1 z’amafaranga y’u Rwanda).

Uyu mushinga ni igice cya gahunda yagutse y’ishoramari rikorwa mu cyogogo cya Nil (Nile Equatorial Lakes Countries Regional Transport Programme (NELSAP) ugamije guhuza u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya, u Rwanda na Uganda.

Inshingano nyamukuru y’iyo gahunda ni uguhindura ubuzima bw’abaturage bo muri ibyo bihugu ndetse bikajyana n’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza binyuze mu kubona ingufu z’amashanyarazi zihendutse kandi ziramba.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingufu n’Ubucurukuzi Selemani Khamis, washimangiye ko u Burundi bwatangiye gushyira mu bikorwa uwo mushinga ugiye kugeza ku Barundi amashanyarazi agezweho ku rwego ruhanitse.

Khamis yabigarutseho imbere y’uhagarariye AfDB mu Burundi Pascal Yembeline, ndetse n’Ambasaderi wa EU mu Burundi Claude Bochu.

Byitezwe ko umushinga uhuza amashanyarazi y’u Rwanda n’ay’u Burundi azakorwamo umuyoboro ufite ubukana bwo hejuru wa kV (Kilovolts)220 uzanyura i Kigoma mu Karere ka Nyanza na Butare mu Karere ka Huye ukerekeza ku mupaka ukomereza i  Ngozi na Gitega mu Burundi.

Muri uyu mushinga kandi hazubakwa amakusanyirizo mato (substations) y’amashanyarazi mu bice bitandukanye. Mu Burundi, biteganyijwe ko hazubakwa umuyoboro wa kilometero 79.2 zitwara umuriro wa 220 kV uzaturuka i Ngozi ukagera i Gitega.

Hari na sitasiyo nto y’amashanyarazi ya kV 220/30   izubakwa i Ngozi izaba ihuye n’umuyoboro usanzwe wa kV 30. Muri Gitega ho hazubakwa sitasiyo nto y’amashanyarazi ya kV 110, bikaba biteganyijwe ko ayo mashanyarazi nagera mu Burundi azarushaho gufasha mu kwagura umuyoboro utwara amashanyarazi mu Murwa Mukuru wa Bujumbura, aho amashanyarazi agenzurirwa.

Mu Rwanda, uyu mushinga uzafasha kubaka ibilometero 61.5 bya kV 220, umuyoboro ukazava i Kigoma werekeza i Butare mu Karere ka Huye, ukava I Butare werekeza ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi.

Muri uyu mushinga hamaze kubakwa sitasiyo y’amashanyarazi ya Kigoma ya kV 110. Ikindi nanone, i Butare na ho hateganyirijwe sitasiyo nshya y’amashanyarazi ya kV 220/30, hakazakomerezaho ibikorwa byo kwagura umuyoboro ugeza amashanyarazi i Kigali.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 08/08/2022
  • Hashize 2 years