U Burundi bwafungiwe amazi n’umuriro na EU

  • admin
  • 14/03/2016
  • Hashize 9 years

Umuryango w’Ubumwe bw’Iburayi (European Union), watangaje ko ufatiye ibihano u Burundi kubera ubwicanyi bukomeje guhitana abatari bake, no kubangamira uburenganzira bwa muntu.

Uyu muryango uravuga ko inkunga zose wageneraga ubutegetsi bw’u Burundi zihagaritswe. Federica Mogherini ushinzwe ububanyi n’amahanga muri uyu muryango yagize ati “Ibibera mu Burundi bikomeje gutera amakenga kuri twe, uyu munsi dufashe icyemezo kandi cyumvikana cyo guhagarika inkunga.” Mu nama yabereye mu Bubiligi kuri uyu wa mbere, abambasaderi 28 bose bemeje ko iyi nkunga ihagaritswe, gusa ngo bazakomeza gufasha imiryango itetagamiye kuri leta n’indi itanga ubufasha muri iki gihugu, nk’uko ikinyamakuru euractiv.com kibivuga.

Uyu muryango usanzwe ari umuterankunga ukomeye w’u Burundi. Nk’ubu kuva mu mwaka wa 2014 kugeza muri 2020, uyu muryango wagombaga guha u Burundi amadorali miliyoni 430. Ibi ngo bigiye kugira ingaruka zikomeye ku baturage b’u Burundi, igihugu gisanzwe kiri mu bitishoboye ku isi. Federica Mogherini yakomeje agira ati “Icyo dusaba ubutegetsi bw’u Burundi kirumvikana, bugomba kubahiriza ibyasabwe n’umuryango w’ubumwe bwa Afurika, abategetsi bo muri Afurika y’Uburasirazuba n’umuryango mpuzamahanga, bigamije kujya mu biganiro n’ababurwanya.”

Iki gihugu kiri mu bibazo by’umutekano muke kuva mu mwaka wa 2015, ubwo Perezida Nkurunziza yongeraga kwiyamamaza kuyobora u Burundi. Abaturage barenga ibihumbi 230 bamaze guhunga igihugu cyabo, abandi barenga 400 bamaze kwicwa. U Burundi kandi buri ku mwanya wa 167 mu bihugu 177 byakorewemo ubushakatsi ko bikennye cyane.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 14/03/2016
  • Hashize 9 years