U Buholandi: Joseph Mugenzi se wa René Mugenzi yatawe muri yombi

  • Karangwa
  • 27/10/2020
  • Hashize 3 years
Image

Itsinda ryihariye rya Polisi y’u Buholandi rishinzwe gukurikirana ibyaha mpuzamahanga, ryataye muri yombi umunyarwanda w’imyaka 71 ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Biravugwa ko uwo Munyarwanda ari Joseph Mugenzi, umubyeyi wa Rene Claudel Mugenzi wamenyekanye ku gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ariko akaba yarafunzwe mu mpera z’icyumweru gishize  akurikiranyweho kurigisa miriyoni 279 z’amafaranga y’u Rwanda ya Katederali yitiriwe Mutagatifu Yohani Umubatiza (St John the Baptist).

Amakuru aturuka mu Buholandi aremeza ko Se wa Rene Mugenzi ari mu bantu u Rwanda rwasabye ko yafatwa akoherezwa mu Rwanda kugira ngo aburanishirizwe aho yakoreye ibyaha.

U Buholandi na none buri mu bihugu byagiye bikorana neza n’u Rwanda mu bihe bitandukanye ku bijyanye n’ubutabera butangwa abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Joseph Mugenzi ni umwe mu bashinze umutwe wa Poritiki wa FDU-Inkingi, afatanyije na Victoire Ingabire, nyuma akaza no kuribera Perezida.

Joseph Mugenzi yari umwe mu bantu bizewe muri Guverinoma yateguye ikanakora Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo gihe ngo yari umukozi wa farumasi ndetse akaba n’umukozi wa banki ari na byo byamufashaga gutera inkunga ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside.

Inkiko Gacaca zamukatiye adahari, ariko ubushinjacyaha bwo mu Rwanda bwemeza ko ashobora gusaba kongera kuburanishwa mu gihe yaba ageze mu Rwanda

  • Karangwa
  • 27/10/2020
  • Hashize 3 years