U Bububiligi : Abanyarwanda bamaganye Inshuti z’umuryango wa Perezida Habyarimana Peter Verlinden na mugenzi we Filip Reyntjens

  • admin
  • 09/07/2020
  • Hashize 4 years
Image

Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye batuye mu Gihugu cy’Ububiligi, bibumbiye mu miryango irwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 n’indi iharanira uburenganzira bwa muntu, yahurije mu ijiwi rimwe yamagana ko Filip Reyntjens ashyirwa mu itsinda rigamije gusuzuma no gusesengura ibyaranze ubukoloni bw’ubwami bw’Ububiligi muri Afrika, mu rwego rwo gushaka uburyo hashyirwaho Komisiyo yo Kubwizanya ukuri n’ubwiyunge/CVR/Comission Verité et Reconciliation .

Iyo Komisiyo ivugwa yatekerejwe n’Inteko Ishinga amategeko y’Ububiligi, ishami rishinzwe ububanyi n’amahanga, igamije gusesengura ibyaranze amateka mu gihe cya gikoloni muri Afrika, ni ukuvuga ko harimo ibihugu bitatu byo muri Afurika y’Ibiyaga bigari [Kongo Kinshasa, u Rwanda n’Uburundi] ibyavuyemo bigasesengurwa bigaherwaho mu rwego rwo gushyiraho indi Komisiyo yo Kubwizanya ukuri n’ubwiyunge ; bityo hazirindwe mu gihe kizaza nk’ibyabaye k’Umunyaamerika George Flyold wishwe n’umupolisi amunize, bikazamura inzika y’ivanguramoko byateje imvururu ku isi yose.

Iyo Komisiyo ikazashingira akazi kayo ku byabaye kuri Leta yigenga ya Kongo hagati y’umwaka w’ 1885-1908 n’igihe cy’ubukoloni ahagana 1908-1962.

Izi mpuguke kandi zizasesengura uburyo Ububiligi bwitwaye mu kibazo cy’akahise ku byabaye igihe cy’ubukoloni n’isomo bukuramo, muri iryo sesengura hazibandwa mu kurwanya ivanguramoko, kwanga abanyamahanga, kutoroherana no gusigasira umutungo w’amateka n’umuco mu rwego rwo kunoza politiki nshya izagenderwaho muri ibihe turimo.

JPEG - 68.5 kb
Filip Reyntjens wo muri Kaminuza ya Anvers mu Bubiligi, bakaba bamwagana ko uyu mugabo ariwe wanditse itegekonshinga ry’u Rwanda ryo muw’1978 rya heje Abatutsi mu mashuli

Muri iyo Komisiyo harimo urucantege

Ishyirwaho ry’iryo tsinda, ryatekerejwe n’Inteko ishinga amategeko y’Ububiligi, ishami ry’ububanyi n’amahanga, izo nshingano yazihaye Inzu Ndangamateka ya Afurika yo hagati iri i Tervurm, ngo ibe ariyo ishyira mu bikorwa ihitamo impuguke zibikwiye zizakora ako kazi.

Izo mpuguke zigizwe n’abantu barenga 20, harimo abashakashatsi b’Abanyafurika n’Ababiligi, Ababiligi 10 n’Abanyafrika 10 ; abagabo 12 n’abagore 8 bavuga igifaransa n’Igiholandi, iryo tsinda riyobowe na Porofeseri Guy Vanthemsche, Umunyamateka n’umwungirije, ariwe Umunyamateka Isidore Ndaywel Nziem [Umwarimu muri Kaminuza ya Kinshasa.]

Abagize izo mpuguke bose ntibavugwaho rumwe n’Abanyarwanda

Muri izo mpuguke harimo Filip Reyntjens wa Kaminuza ya Anvers mu Bubiligi, bakaba bamagana ko uyu mugabo ariwe wanditse itegekonshinga ry’u Rwanda ryo muw’1978, ryashinze MRND, ishyaka rukumbi rya Perezida Habyarimana.

Bakomeza bavuga ko iyo Leta, Philip yari ashyigikiye ari nayo yashyizeho ikandamiza ry’Abatutsi ryiswe iringaniza ryakozwe mu mashuri no mu kazi.

Bakomeza muri iyo nyandiko imwamagana bagira Bati :“Filip Reyntjens ni imbohe y’amateka mabi y’irondabwoko mu Banyarwanda nk’uko akomeje no kubikoraho inyandiko z’icengezamatwara no kubyigisha”. Mwibuke ko yigeze kwirukanwa mu Kanama ngenzuzi k’abadepite kaje kugenzura ibyabaye mu Rwanda.

Muri abo bahezanguni, ku rutonde harimo umunyamakuru Peter Verlinden nawe akaba atifuzwa na gato kubera ko yagaragaye mu gushyigikiraga n’ubu akibikora, akanatangaza inyandiko zipfobya zikanahana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 , ndetse akavuguruza imibare y’abo yahitanye !”

Umunyamakuru w’Umubiligi, Peter Verlinden by’umwihariko inshuti magara n’umuryango wa Habyarimana ndetse n’abari abayoboke bose ba Muvoma bahungiye mu bihugu by’iburayi, yashakanye n’umunyarwandakazi, babanje kubeshya umwirondoro ndetse n’amateka ye kugirango abone uburyo bazajya bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kubona ibyangombwa mu buryo bwihuse.

Umugore we witwa Marie Bamutese, ubundi amazina ye y’ukuri ni Marina Bamurebe yavukiye mu Mudugudu wa Rugasa, akagari ka Ngenda, umurenge wa Nyarugenge hafi n’umupaka w’u Burundi mu Karere ka Bugesera. Mu bihe bitandukanye Bamurebe wihinduye Bamutese, yumvikana ashyigikiwe n’umugabo we bakwirakwiza ibinyoma mugushinja ibyaha bitandukanye ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi.

Icyo abantu bakwiye kumenya, nuko Atari ukubeshyera FPR Inkotanyi n’u Rwanda muri rusange mu nyandiko n’imvugo yabo, ahubwo nabo ubwabo babeshya amateka ndetse n’umwirondoro wa Marie Bamutese wakuze yitwa Marina Bamurebe.

Bamurebe [Bamutese] yanditse inyandiko nyinshi, akora ibiganiro bitandukanye haba ku mateleviziyo Mpuzamahanga agoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Umwe mu bo mu muryango we yavuze ko Bamurebe [Bamutese] ahindaguranya umwirondoro we kugirango agere ku ntego ye ndetse no guhisha amateka ye.

JPEG - 144.2 kb
Umunyamakuru w’Umubiligi, Peter Verlinden by’umwihariko inshuti magara n’umuryango wa Habyarimana ndetse n’abari abayoboke bose ba Muvoma

Ikindi kinyoma bagenderaho ni ukuvugako umubare w’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi batarenze ibihumbo 200,000 kandi ko byose byatewe na FPR kugeza naho bavuze ko ariyo yicaga Abatutsi.

Aho banyuze hose Bamurebe [Bamutese] n’umugabo we Peter Verlinden bavugako ababyeyi ba Bamurebe bishwe n’inkotanyi aho avuga ko Se yishwe muri Mata 1994 naho nyina akicwa muri Nyakanga 1997. Nyamara Bamurebe na Verlinden birengagiza ukuri; Se ubyara Bamutese uzwi nka Tharcisse Sempura yaguye mu Ruhango mu kwezi kwa Kane nyuma yo guhunga imirwano yari isatiriye akarere ka Bugesera. Yazize igicuri ndetse n’imibereho mibi kuko bamutaye mu nkambi ya Ruhango bikomereza Butare atakibasha kugenda. Twibutse ko FPR yageze muri Ruhango mumpera z’ukwa Gicurasi 1994. Ariko mu gukwirakwiza ibinyoma, bati bishwe n’ingabo za FPR zari zacengeye.

Imiryango nyarwanda irwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yo mu gihugu cy’u Bubiligi nayo irabyamagana

Imiryango ikorera mu Bubiligi harimo n’iyabarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 , DRB-Rugari, Diaspora Nyarwanda mu Bubiligi na IBUKA Mbiligi Kwibuka n’Ubutabera (Mémoire et Justice asbl) ; byashyize ahagaragara itangazo rigenewe abanyamakuru MUHABURA.RW ifitiye kopi ryamagana icyo gikorwa cyo gushyiraho iyo Komisiyo, ndetse na bamwe mu bayigize basuzugura ibitekerezo by’Abanyafurika ; bakomeza berekana impungenge baterwa n’inshingano zayo n’ibyo izagenderaho mu kazi yashinzwe n’iyo nzu ndangamurage.

Bakomeza bavuga ko ubuke bw’impuguke nyafurika muri ririya tsinda byerekana amerekezo y’icyo rigamije n’ibizavamo ko nta kuri kuzagaragaramo.

Iyi miryango ikomeza yerekana ko iriya nzu Ndangamurage ya Tervurem itemewe, kandi ibirebana n’ibyaranze ubukoloni yerekanye ko kuva kera yari ibogamye kandi itanga ibitekerezo bya gihezanguni ku byabereye mu Rwanda, bikaba byerekana nta shiti ko n’ibizayivamo bizaba bitajyanye n’uko ikibazo nyakuri cyari giteye.

Ikindi bavuga ni uko inzu Ndangamurage ya Tervurem kuva kera yabaye igikoresho cy’iyamamaza matwara ya gikoloni, bikaba aribyo byayiranze mu mateka y’ubukolonize…

Ku byerekeye gushyira ukuri ahagaragara ku byabereye mu Rwanda, iyi miryango irifuza ko mbere na mbere havugwa uruhare rw’Ububiligi mu gucamo Abanyarwanda ibice, no gushyira ubwoko mu ndangamuntu, gusenya uburyo bw’imitegekere gakondo y’Abanyarwanda basanze, kogeza isumbanya-moko binyuze mu cyitwa Abahamiti, no gushyigikira revolisiyo ya 1959, byagizwemo uruhare na Koloneri Guy Logiest, na Guverineri Jean Paul Harroy.

Muri iryo tangazo, bakomeza bavuga ko nta na hamwe mu nyandiko y’ibizagenderwaho nako kanama ntaho babonye havugwa izo ngingo ko zizaganirwaho mu mirimo y’iyo Komisiyo.

JPEG - 585.6 kb
Véronique Clette-Gakuba sociologue, doctorante-chercheuse à l’Université Libre de Bruxelles

Véronique Clette-Gakuba, afite Se w’Umunyarwanda na Nyina w’Umubiligikazi ari mu bamagana bikomeye bamwe mu bagize ririya tsinda, by’umwihariko akomeza avuga ko Filip Reyntjens, yakunze kwiyoberanya akandika inyandiko mu mazina y’amahimbano yifashishije inzu ndangamateka ya Tervurem, yandikira Urukiko Mpuzamahanga rwa Arusha, rwaburanishaga abaregwa kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kuyobya uburari no kugoreka ibyabaye.

Akomeza avuga ibikubiyemo mu nyandiko ze nyinshi zari zigamije kwatsa umuriro mu bihugu bya Kongo, u Rwanda n’Uburundi ; yungamo avuga ko kuba agaragara muri ririya tsinda, ari ukutariha agaciro no kwivuguza.

Soma inkuru bifitanye isano

Ubucukumbuzi Kuri Filip Reyntjens na bagenzi be ba shyigikiye Leta ya Habyarimana mu mugambi wo gukora jenoside ya korewe Abatutsi

Uhagaze Alphonse na Salongo Richard /MUHABURA.RW Amakuru Nyayo

  • admin
  • 09/07/2020
  • Hashize 4 years