Twiyemeje guharanira ko u Rwanda ruhora imbere mu bihugu by’Afurika no ku Isi yose -Umuyobozi Mukuru wa RDB Clare Akamanzi

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/04/2022
  • Hashize 2 years
Image

Agaciro k’ishoramari ryanditswe n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) mu mwaka wa 2021 kageze kuri miliyari 3.7 z’amadolari y’Amerika kavuye kuri miliyari 1.7 z’amadolari y’amerika ku ishoramari ryanditswe mu mwaka wa 2020.

Ubuyobozi bwa RDB butangaza ko bwabonye inyongera y’ishoramari ryandikwa mu nzego z’ingenzi zirimo ubukerarugendo, abakora ubucuruzi bw’ibyoherezwa mu mahanga ndetse no guteza imbere ubumenyi ugereranyije n’uko byari byifashe mu mwaka wa 2020 waranzwe n’ihungabana ry’ubukungu ku rwego mpuzamahanga ryatewe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.

RDB ihamya ko kugeza ubu uyu mubare w’ishoramari ryanditswe uri hejuru kandi higanjemo ishoramari rifite imishinga y’ingirakamaro. Ishoramari rishya ryakozwe mu mwaka ushize ryitezweho guhanga imirimo 48,669 yiyongereye ku kigero cya 97% ukurikije uko byari byifashe mu mwaka wabanje.

Leta y’u Rwanda yihaye intego yo guhanga imirimo mishya 214,000 buri mwaka, iturutse mu ishoramari rishya ndetse n’izindi serivisi z’imirimo buri

Inzego z’ubukungu zakuruye abashoramari benshi mu mwaka wa 2021 zirimo ubwubatsi bwihariye, ubucuruzi bw’imitungo itimukanwa (Real Estate) , inganda (zirimo izitunganya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi), byose hamwe byihariye 72% by’ishoramari ryanditswe.

Ubwubatsi bwihariye 31%, ubucuruzi bw’imitungo itimukanwa bwiharira 26%, inhanda ziharira 15%. Izindi nzego zakuruye abashoramari bafatika ni urw’Imari na Serivisi z’Ubwishingizi, ubuhinzi, urwa serivisi zp gucumbikira abantu no kubagaburira, urw’Ingufu, Ubuzima, n’Ikoranabuhanga.

Ubuyobozi bwa RDB bushimangira ko ubwiyongere mu ishoramari ryo mu rwego rw’ubwubatsi, kugurisha no gukodesha umutungo kamere , inganda no mu kongerera agaciro umusaruro ukomoka ku buhinzi bishingira kuri gahunda igamije guhangana n’ingaruka za COVID-19 muri izo nzego (Manufacture and Build to Recover) aho abashoramari basonerwa imisoro imwe n’imwe.

Iyo gahunda izo yiyongera ku mabwiriza mashya agenga ishoramari yorohereje abashoramari ikirere cyo gukorera ubucuruzi bwabo mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa RDB Clare Akamanzi, avuga kuri iri izi mpinduka mu kwandika ishoramari ryinshi mu mwaka ushize, yagize ati: “Imikorere ya 2021 yerekana inyungu z’imbaraga zashyizwe mu kuzahura ubukungu. Mu kwandikisha ishoramari, ntitwarenze gusa imibare yabanjirije icyorezo, ahubwo habayeho umubare uri hejuru cyane w’ishoramari ryanditswe kurusha ikindi gihe kugeza ubu. Kugera kuri iki gikorwa mu gihe cyo guhangana n’icyorezo cyagize ingaruka mbi ku bukungu bw’Isi ni ikimenyetso cy’uko abashoramari bakomeje kugirira icyizere u Rwanda baba ari abo mu gihugu ndetse n’abanyamahanga.”

Yakomee avuga ko mu gihe ubukungu bw’Isi bukomeje kwagura amarembo, hari icyizere ko RDB izakomeza kwakira abashoramari benshi baje guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo, ibyoherezwa mu mahanga n’izindi nzego z’ingenzi.

Ati “Twiyemeje guharanira ko u Rwanda ruhora imbere mu bihugu by’Afurika no ku Isi yose, ku birebana n’iterambere ry’ubukungu.

Mu ngero z’ishoramari ryanditswe mu 2021, harimo irya Ultimate Developers Ltd ryo kubaka Umushinga Vision City (Icyiciro cya 2) rifite agaciro ka miliyoni 237.9 z’amadolari y’Amerika, iryakozwe n’Ikigo Rwanda Ultimate Golf Course Ltd ryo kubaka ikibuga cya Golf muri Kigali n’inyubako z’inyumba (Villa) rifite agaciro ka miliyoni 145.9 z’amadolari y’Amerika, umushinga wo gukora amata y’ifu wa miliyoni 20.7 z’amadolari y’Amerika ndetse n’uwa miliyoni 22.5 z’amadolari wo gukora imodoka zikoresha amashanyarazi w’Ikigo Global Electric Vehicle Ltd.

Amadovize yinjizwa n’ubukerarugendo yiyongereyeho 25%

Ubukerarugendo ni rumwe mu nzego zagizweho ingaruka zikomeye n’icyorezo cya COVID-19. Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda zitandukanye zigamije kuzahura urwo rwego, harimo Ikigena cy’Igihugu Nzahurabukungu (ERF) cyashyizwemo miliyari 100 z’amafaranga y’u Rwanda arimo kimwe cya kabiri cyagenewe ubukerarugendo no kwakira abantu.

Ingamba zashyizweho zatumye amafaranga yinjizwa n’urwego rw’ubukerarugendo yiyongera ku kigero cya 25% ava kuri miliyoni 131 z’amadolari y’Amerika (asaga milyari 131 z’amafaranga y’u Rwanda) mu 2020, agera kuri miliyoni 164 z’amadolari y’Amerika yabonetse mu 2021.

Abanyamahanga basuye u Rwanda na bo biyongereye ku kigero cya 2.8% bava ku 490,000 mu mwaka wa 2020 bagera ku 512,000 mu 2021. Ibikorwa by’imikino byakiriwe muri uyu mwaka byagize uruhare ruomeye cyane mu kongera umubare w’abasura u Rwanda n’ingano y’amadovize yinjijwe.

Mu bijyanye n’ibyoherejwe mu mahanga, ayo u Rwanda rinjije yiyongereyeho 9.4%, ava kuri miliyari 1.9 z’amadolari y’Amerika mu 2020 agera kuri miliyari 2.1 z’amadolari y’Amerika mu 2021. Iri terambere rishingiye ku ifungurwa mu byiciro ry’uruhererekane rw’ubucuruzi ku rwego mpuzamahanga.

Mu bijyanye no kongera ubumenyi, abantu basaga 5000 bahuguwe mu nzego z’ingenzi aitandukanye mu kuziba icyuho mu nzego zirimo urw’ikoranabuhanga, ubumenyi mu kubika amakuru, ubwenjenyeri, ubukerarugendo ndetse n’ubucuruzi bwambuka imipaka bwifashisha ikoranabuhanga.

Muri gahunda yo guhanga imirimo, urubyiruko rusaga 1,400 rukirangiza amashuri rwafashijwe gukora imenyerezamwuga rya kinyamwuga mu bigo bya Leta n’iby’abikorera. Ku bufatanye n’Ikigega gitera inkunga Iterambere ry’Ubucuruzi (Business Development Fund), ibigo bito n’ibiciririza bisaga 1000 byarashyigikiwe binizezwa gufashwa kugera ku mari mu bigo bitandukanye by’imari.

Nanone kandi ibigo bito n’ibiciriritse bisaga 8500 byahawe amahugurwa ajuanye no gutegura ubucuruzi bikozwe n’abajyanama b’impuguke muri urwo rwego bahungukira ubumenyi butandukanye. Muri ibyo bigo 85% byabyo byabashije kubona inguzanyo mu bigo by’imaari binyuranye cyane cyane muri za SACCO.

U Rwanda rwiteze ubwitongere bw’abashoramari bakomeje kururambagiza muri uyu mwaka wa 2022, by’umwihaariko munzegoz’ubwubatsi, ubucuruzi mpuzamahanga n’ubwo mu Karere, imishinga ikomeye cyane nk’uwa Kigali Innovation City n’iyindi.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/04/2022
  • Hashize 2 years