Twibukiranye amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 04/04/2024
  • Hashize 9 months
Image

Tariki 01/10/1990 hatangiye urugamba rwo kubohora u Rwanda. Icyo gihe mu masaha y’igitondo, nibwo isasu rya mbere ryumvikanye ku mupaka wa Kagitumba, mu yahoze ari Perefegitura ya byumba mu Karere ka Nyagatare.

Ni isasu ryari rirashwe n’ingabo za RPA, nk’ikimenyetso cyo gutangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda, urwo rugamba ruba n’impurirane y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni urugendo rurerure rwakozwe kugira ngo Igihugu kibohorwe, aho FPR-Inkotanyi nk’umuryango ndetse na RPA Inkotanyi nk’umutwe w’ingabo, izo nzego zombi zatangije urwo rugamba rwasojwe mu 1994.

Bamwe mu barwanye urwo rugamba bagiye babigaragaza mu mbwirwaruhame zabo, ko kugira intego, ukwiyemeza no gushyira hamwe, ari byo byafashije ingabo za RPA gutsinda urwo rugamba.

Basobanura ko urugamba rwo kubohora u Rwanda rwabasabye byinshi birimo ukwitanga, gukunda Igihugu cyabo no kutikunda, aho basize ibyo bari bafite mu gihugu cya Uganda, baza kubobora u Rwanda.

Ku itariki ya 01 Ukwakira 1990, ku mugezi wa Muvumba, ni ho bajugunye amapeti n’ibyangombwa byabarangaga bari barahawe bari mu buhungiro, batangira urugamba.

Izo ngabo ntizorohewe n’urugamba, kuko ku munsi wa kabiri w’urugamba, uwari Umugaba w’ingabo za RPA, Maj Gen Fred Gisa Rwigema yahise araswa.

Ingabo za RPA zakomeje gutakaza abasirikare bazo bakuru mu kwezi kwa mbere k’urugamba, barimo Major Chris Bunyenyezi na Major Peter Bayingana barashwe ku itariki 23 Ukwakira 1990.

Muri uko kuraswa kw’abayobozi bakuru b’igisirikare cya RPA, byahaye imbaraga ingabo za FAR zitwaga Inzirabwoba, ari nako bahimba indirimbo zo kwivuga ibigwi, zishimira ko zikomeje kwica bamwe mu bayobozi b’ingabo za RPA bari bahanganye, ibyo ariko ntibyaca intege izo ngabo za RPA.

Maj Gen Paul Kagame akigera ku rugamba yahinduye amayeri y’imirwanire

Nyuma y’uko ingabo za RPA zikomeje gukomwa mu nkokora n’ingabo za FAR, byabaye ngombwa ko Paul Kagame wari ufite ipeti rya Major ava mu masomo aho yigaga ibya Gisirikare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aza ku rugamba, ahita afata inshingano zo gukomeza kuyobora urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Perezida Kagame yavuye muri Amerika aza gufatanya n'abari ku rugamba rwo kubohora Igihugu

Akigera ku rugamba, yahinduye politiki y’imirwanire, nk’uko byavuzwe na Gen James Kabarebe.

Ati “Nyakubahwa Parezida Paul Kagame, akigera ku rugamba, ntiyanyuzwe n’uburyo urugamba rukorwa, yaratubajije ati ni kuki murwana nabi aka kageni?”

Ngo nibwo yahise ahindura amayeri y’urugamba, ingabo za RPA zongera kwisuganya, nyuma y’uko ategetse ko izo ngabo zisubira inyuma zikemera gutakaza ibice by’Umutara zari zarigaruriye, birimo n’ikigo cya gisirikare cya Gabiro.

Mu mpera za 1990 no mu ntangiro za 1991, ingabo za RPA zaje mu bice by’Amajyaruguru zirwana inkundura zifata umupaka wa Gatuna.

Gen Kabarebe na bagenzi be

Nyuma yo gufata umupaka, byazorohereje urugamba, aho zarwanye zifata uduce tunyuranye turimo Rubaya, Byumba, Umusozi wa Manyagiro, Rushaki, Mukarange, Murindi na Kaniga, bituma aho muri ako gace haba icyicaro gikuru.

Gufata agace ka Gatuna, byoroheje urugamba ingabo za RPA aho byazihaye amahirwe yo kwerekeza mu Birunga, bashinga ibirindiro ahitwa mu Rugano, aho batangije igice cya kabiri cy’urugamba, bagaba ibitero ku ngabo za FAR, ndetse ibirindiro by’uwari uyoboye urugamba Maj Gen Paul Kagame bishingwa aho mu Rugano.

Mu Rugano ni naho havukiye Radio Muhabura, mu mpera za 1991, nk’imwe mu ntwaro zikomeye zifashishijwe mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, aho iyo radio yajyaga yimukana n’Umuyobozi w’urugamba Maj Gen Paul Kagame, kugeza ubwo igize icyicaro ku Murindi w’intwari aho yari yarubakiwe indake.

Mu bitero ingabo za RPA zagabaga mu gace k’Amajyaruguru, harimo itsinda ry’ingabo ryinjiye mu mujyi wa Ruhengeri ku itariki 23 Mutarama 1991, ribohora Abanyepolitiki bari bafungiwe muri gereza ya Ruhengeri, aho izo ngabo zafashe n’ikigo cya Gisirikare (Camp Muhoza) n’Umusozi wa Nyamagumba.

Igitero kitazibagirana cyagabwe ku ngabo za RPA

Mu hahoze ari Umutara, habereye intambara ikomeye bise Rukokoma, aho ingabo za RPA zarwanye inkundura, zinesha iza FAR ngo nubwo zabaga zidafite intwaro zihagije, nk’uko bivugwa na Gen Kabarebe.

Ati “Haje intambara ikomeye cyane yitwaga Rukokoma, ahitwa Gikoba mu Mutara hariya, Habyarimana azana ingabo zishoboka zose n’ibikoresho bikomeye, ahera muri Nzeri aho barasaga guhera mu gitondo bagakubita mu rutoki rwose rurashira turihisha, tukabarasa, iyo ntambara bari bazi ko ari yo iri buturangize”.

Arongera ati “Twarwanaga uburyo bwitwaga Mobile, twagendaga amanywa n’ijoro tukarasa, aha tukahava tukajya mu Birunga tukarasa, tukahava tugaruka mu Mutara, ingabo zinyuranamo ntibamenye aho turi tukihisha, ni ibyo twitaga Mobile.

Avuga ko iyo ntambara yari ikomeye cyane, aho bahinduye barwana intambara yo mu myobo, aho bari batangiye kubaka ibirindiro.

Ati “Twageze aho turahindura, intambara ya mobile turayireka ducukura imyobo, turavuga tuti aha ho ntituhava, na bo bati noneho turababonye, bakaza bagatema intoki, bakatugeraho mu myobo tukabarasa, turabananira”.

Ku Mulindi w’Intwari: Igicumbi cy’ubukerarugendo bw’amateka y’urugamba

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ku bufatanye na Minisiteri y’Ingabo, bafitanye umushinga w’ubukerarugendo bukorerwa mu duce tw’ingenzi twaranze amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Muri aho twavuga ko ku Mulindi w’Intwari mu Karere ka Gicumbi ari cyo gicumbi cy’ayo mateka, Akarere gafite umwihariko wo kugirwa icyicaro gikuru cya RPA mu gihe kirekire, mbere yo kwimukira i Kigali.

Ni ho usanga inyubako z’uruganda rw’icyayi rwa Mulindi, zakoreshejwe nk’icyicaro gikuru, guhera mu 1992 kugeza ku itariki ya 07 Mata 1994, ahari inzu yari ibiro by’Umugaba Mukuru w’Ingabo za RPA, Maj Gen Paul Kagame ku Mulindi w’Intwari (i Byumba).

Indake yari iya Perezida Paul Kagame

Iyo nzu y’ibyumba bitatu, ikikijwe n’indake ebyiri z’Umuyobozi w’urugamba, ni ahantu hakomeje gusurwa n’abantu baturutse mu mpande zose z’Igihugu ndetse n’abaturuka mu mahanga.

Ingabo za RPA zamenye ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Habyarimana ubwo zarimo zireba umupira

Mugabo Philèmon, Umuyobozi w’ingoro y’urugamba rwo kubohora igihugu ku Mulindi wa Byumba, avuga ko amakuru y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, Maj Gen Paul Kagame yayamenye ubwo yari ku Mulindi w’Intwari, aho yarebanaga umupira na bamwe mu ngabo ze.

Ati “Aha ni ho Nyakubahwa Paul Kagame yari ari, bari kureba umukino wa nyuma (Final) w’amarushanwa ya CAN wahuzaga Nigeria na Zambia, kuri uwo mugoroba nibwo bamenye amakuru ko indege ya Habyarimana yarashwe”.

Arongera ati “Nyakubahwa Perezida, akimara kumenya ayo makuru, yakoze ibintu bitatu by’ingenzi, icya mbere kwari ukuvugana n’abasirikare ba RPA bari muri CND, kwitegura igihe icyo ari cyo cyose baba barashweho bakirwanaho, bakarinda n’Abanyepolitiki bari muri iriya nzu”.

Ngo ikindi yasabye abo basirikare, harimo kwirinda kwivanga mu bwicanyi nyuma y’uko interahamwe zari zimaze kugaragaza ko zishaka kwica abaturage, no gusaba abasirikare bari ab’igihugu kwirinda kwivanga mu bwicanyi nubwo bitagenze uko yabyifuzaga.

Mu kindi Perezida Kagame yakoze, harimo gusaba Romeo Dallaire wari uyoboye ingabo za ONU, ko agomba kurinda abaturage, yaba atabikoze RPA igafata intambwe yo kubarwanirira no kubarinda.

Aho ku Mulindi w’Intwari kandi, hari inzu ndangamateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu, yitwa ARUSHA, aho yitiriwe amasezerano ya Arusha aho abanyepolitike ba RPF-Inkotanyi bahuriraga bakungurana ibitekerezo, mbere yo kwerekeza mu masezerano abahuza n’abanyepolitike ba Leta n’aba FPR-Inkotanyi.

Hari n’inzu yari igenewe abagore n’abakobwa bakoraga imirimo inyuranye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, yacumbikiraga abagore n’abakobwa b’abanyepolitike n’abasirikare.

Ku Mulindi w’intwari, hari n’ikibuga cy’umupira w’amaguru, cyatangirijweho ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC, icyo kibuga kikaba cyaratangiweho n’amapeti y’abasirikare, aho Umugaba mukuru w’ingabo za RPA Paul Kagame, yambikiwe ipeti rya Maj Gen, avuye ku ipeti rya Major.

Ni ahantu hubatswe ingoro izaba ibumbatiye amateka yose y’urugamba rwo kubohora Igihugu, ahazajya hatangirwa inyigisho zinyuranye zijyanye n’urugamba rwo kubohora Igihugu.

Ku Mulindi w’Intwari ku musozi wa Kaniga kandi, hari indake igaragaza amateka ya Radio Muhabura, dore ko Igihugu cyabohowe iyo radio ikorera muri iyo ndake.

Inzira y’ubukerarugendo bukubiyemo amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda, ireshya na Kilometero 120 uhereye ku mupaka wa Kagitumba, aho ikora ku turere dutandatu, ari two Nyagatare, Gicumbi, Gakenke, Musanze, Burera na Gasabo.

Iyi foto iragaragaramo abasirikare barimo Gen (Rtd) James Kabarebe, inyuma ye hari Lt Gen (Rtd) Ceasar Kayizari, uwicaye inyuma ye ni Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga
Perezida Paul Kagame ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru ku rugamba rwo kubohora Igihugu
Uwambaye ingofero itukura ni Col (Rtd) Twahirwa Dodo, Umuyobozi wa RFTC
Uwo uri hagati ni Lt Gen Mubarakh Muganga, Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda
Lt Gen Mubarakh Muganga (uri ku ruhande wambaye isaha)
Uyu ni Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports
Uyu wambaye ingofero itukura ni CP John Bosco Kabera, wahoze ari umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda
Abahoze ari abanyamakuru ba Radio Muhabura
Lt (Rtd) Gerald Mbanda (yambaye ipantaro y'ikoboyi ufite aka radio mu ntoki) wahoze ari umuyobozi ushinzwe iterambere ry'itangazamakuru mu Rwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB) ubu akaba yaragiye mu kiruhuko cy'izabukuru
Uyu ni Cpt (Rtd) Daphrose Intaramirwa, ubu atuye mu Karere ka Nyagatare
Kwita ku bakiri bato ni kimwe mu byabarangaga
Gen Patrick Nyamvumba mu gihe cyo kubohora u Rwanda
Alain Numa wo muri MTN
Major General Fred Gisa Rwigema

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 04/04/2024
  • Hashize 9 months