Twibuke ko ubuzima ari ndakorwaho. Ni ubw’Imana yonyine – Papa Francis

  • admin
  • 24/02/2020
  • Hashize 4 years

Abaganga barasabwa kurushaho kwita ku murwayi, n’ubwo yaba arwaye indwara itazakira bakamwitaho bakamuhumuriza, bakamufasha kuzigendera neza batamuhuhuye.

Ubu ni bumwe mu butumwa abaganga bo ku bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) bagejejweho bizihizaga umunsi w’abarwayi ku cyumweru tariki 23 Gashyantare 2018.

Mu butumwa bwa Papa Fransisiko basomewe n’umupadiri mu gitambo cya misa cyabimburiye ibindi bikorwa byo kwisihiza umunsi w’abarwayi, hari ahagira hati “Mu gihe musuzuma, mukingira mutanga imiti, mukora ubushakashatsi bwita ku barwayi b’ingeri zose mugomba kumenya mbere na mbere ko mubikorera umuntu, aho kumurutisha uburwayi bwe.”

Ubu butumwa bunasaba abaganga kudahuhura abarwayi barwaye indwara zidakira ahubwo bakitabwaho by’umwihariko bakanoroherezwa ububabare.

Ubwo butumwa bugira buti “Twibuke ko ubuzima ari ndakorwaho. Ni ubw’Imana yonyine. Kirazira kubuvogera, ndetse nta n’ugomba kubugenga uko yishakiye. Igihe mudashoboye kuvura umurwayi ngo akire, mushobora gukomeza kumwitaho mumukorera ibimworohereza ububabare kandi bimuhumuriza.

Ubu butumwa bwa Papa kandi bushishikariza ibigo bitanga serivisi z’ubuvuzi ndetse n’abayobozi b’ibihugu byose kwita ku byafasha n’abakene kwivuza aho kureba ubukungu gusa.

Umuyobozi wa CHUB, Dr. Augustin Sendegeya, avuga ko ubu butumwa bwabibukije ko bagomba kurushaho gutanga serivise nziza, ko n’ubwo basanzwe babyitaho, no kubyibukiranya ntacyo bitwaye.

Ati “Bajya bakoresha imvugo ngo ijambo ryiza ni mugenzi w’Imana. Buriya n’iy’umuntu arwaye atazakira, ntugomba kubimuhisha mubiganiraho, ariko ukanamwitaho, ukamenya ububabare afite ukanagira uruhare mu kubugabanya.”

N’ubwo CHUB yizihije umunsi mpuzamahanga w’abarwayi tariki 23 Gashyantare 2020, ubundi wizihizwa ku rwego rw’isi buri mwaka tariki 11 Gashyantare. Kuwizihiza byashyizweho na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II mu mwaka wa 1992.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 24/02/2020
  • Hashize 4 years