Twagemuriye ibikoresho bitandukanye serivisi z’umutekano z’u Rwanda-Minisitiri Lavrov

  • admin
  • 03/06/2018
  • Hashize 6 years
Image

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Sergey Lavrov w’Uburusiya yavuze ko u Rwanda n’u Burusiya bisangiye umubano ushingiye ku mikoranire myinshi muri politiki ariko ubufatanye mu bya gisirikare ni bwo buza ku isonga kuko igihugu cy’Uburusiya hari ibikoresho bitandukanye muri serivise za gisirikare bwahaye u Rwanda.

Minisitiri Lavrov yabitangarije abanyamakuru nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida Paul Kagame agakurikizaho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo, kuri iki Cyumweru tariki 3 Kamena 2018.

Minisitiri Lavrov yagize ati “Twagemuriye ibikoresho bitandukanye serivisi z’umutekano z’u Rwanda, inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amatgeko n’igisirikare za kajugujugu n’imodoka za gisirikare n’inzego z’umutekano. Twanatanze intwaro nto n’ikorabuhanga ry’ubwirinzi.”

U Burusiya ni kimwe mu bihugu bifite igisirikare gikomeye ku isi, ku buryo u Rwanda ruzungukira mu mikoranire yagutse ibi bihugu byombi byashyizeho, binyuze muri komisiyo igamije kugeza uwo mubano ku yindi ntera.

Mu bindi bikorwa ibi bihugu bihuriraho harimo nk’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no gufasha u Rwanda kugera ku yindi ntera mu ikoranabuhanga mu gusakaza amakuru, nk’uko byemejwe na Minisitiri Mushikiwabo.

Minisitiri Mushikiwabo ati “Guhera mu 2016 badufashije mu bijyanye n’abahanga mu gupima ubutaka dushakisha ahaba hari amabuye y’agaciro mu bice bitandukanye by’igihugu, kandi ako kazi karakomeje.”

Minisitiri Lavrov na Minisitiri Mushikiwabo bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru bavuga ko Ibihugu byombi byitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 55 bitangiye umubano, kuko u Burusiya ari cyo gihugu cya mbere cyavuze ko gifata u Rwanda nk’igihugu kigenga. Icyo gihe u Rwanda rwaburaga umunsi umwe ngo ruhabwe ubwigenge n’Ababiligi.

Mu bindi Minisitiri Lavrov yakoze uretse ibi biganiro, yanasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, aho yeretswe amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


Bamwe mu bari bitabiriye ikiganiro n’abanyamakuru
Minbisitiri Mushikiwabo na Minisitiri Lavrov na bo bari babanje kugirana ibiganiro

Minisitiri Lavrov na Minisitiri Mushikiwabo bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru

IBYO DUKORA NAWE WIFUZA KO TWAGUFASHA WATWANDIKIRA KURI EMAIL: Muhabura10@gmail.com


Chief Editor

  • admin
  • 03/06/2018
  • Hashize 6 years