Tuzarangiza umwaka w’ingengo y’imari za SACCO zose zaramaze guhuzwa-Rwangombwa
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko bitarenze ukwezi k’Ukoboza 2024, Koperative z’Umurenge SACCO, zose mu Mujyi wa Kigali zizahuzwa zikavamo eshatu zo ku Turere tugize uwo Mujyi.
Byatangajwe na Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) Rwangombwa John, kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Ugushyingo 2024, ubwo yageze raporo y’ibikorwa bya Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) by’umwaka wa 2023-2024.
Ni ibikorwa byo kuva ku itariki ya 01 Nyakanga 2023 kugeza ku itariki ya 30 Kamena 2024 yagejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi.
Guverineri Rwangombwa yashimangiye ko guhuriza Koperative Umirenge SACCO ku Karere ari muri gahunda yo kugira ngo zizatange serivisi z’imari mu buryo bunoze.
Yavuze ko ubu mu Rwanda hose SACCO zose zagejejwemo ikoranabuhanga hakaba hatangiye gahunda yo kuzihuriza ku Turere.
Yagize ati: “Ikindi twakurikiranye kizafasha mu iterambere ry’ibigo by’imari birimo za SACCO, ni ukuzishyiramo ikoranabuhanga. Ubu SACCO zose zirimo ikoranabuhanga.”
Yongeyeho ati: “Ubu hakaba hakurikiyeho gahunda yo kuzihuza, ni umushinga ukurikiranwa na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi. Muri gahunda ni uko ukwezi gutaha kuzuzura ku Turere zahujwe, zakoze SACCO z’Uturere eshatu mu Mujyi wa Kigali.”
BNR yijeje ko nyuma yo guhuza SACCO ku Turere tw’Umujyi wa Kigali, mu mwaka utaha wa 2025 hazakorwa kuzihuza mu gihugu hose buri Karere kagira imwe, ku buryo mu mezi atandatu ya mbere y’umwa utaha bizaba byakozwe.
Rwangombwa ati: “Tuzarangiza umwaka w’ingengo y’imari [2024/2025] za SACCO zose zaramaze guhuzwa. Bizafasha kongera ubushobozi bwazo no kurushaho kunoza serivisi no kugira ubushobozi ku bakiriya bazo.”
Mu Cyerekezo 2050, biteganywa ko ubukungu bw’u Rwanda buzaba buzashingiye ku ikoranabuhanga.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) ivuga ko kugeza ikoranabuhanga mu Mirenge SACCO yose biri muri icyo cyerekezo, kandi ukaba ari umusingi wo kugeza serivisi nziza kandi zihusr ku banyamuryango.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka MINECOFIN, yatangaje ko isuzuma ryo guhuriza hamwe SACCO ryatangiriye mu Mujyi wa Kigali no mu Mirenge 15 igize Akarere ka Musanze.
Ibigo by’imari BNR ikurikirana mu Rwanda ni 688, birimo banki 11 zifite urwego rw’imari rw’u Rwanda ku gipimo cya 65%, ibigo by’imari nto n’iciriritse, SACCO n’ibigo bishinzwe kwishyurana hakoreshwe ikoranabuhanga BNR igenzura bigera kuri 468.