Turifuza ko Umunyarwanda wese ku gaciro n’ubwenge afite yumva ko umutekano ari inshingano-Minisitiri Shyaka

  • admin
  • 14/11/2019
  • Hashize 4 years
Image

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase yasabye abaturage bo mu karere ka Ngoma kumva ko umutekano kuri buri munyarwanda ari inshingano ndetse ababwira ko ibyo bizagerwaho buri muntu abaye ijisho rya mugenzi we.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Ugushyingo 2019,ubwo yari mu kagari ka Ruhinga mu murenge wa Zaza ho mu karere ka Ngoma aho yifatanyije n’abaturage mu gikorwa cyo kwakira ibyifuzo by’abaturage mu igenamigambi ry’ibibakorerwa rya 2020-2021.

Iki gikorwa cyabereye muri aka karere ku rwego rw’igihugu,abaturage bo mu murenge wa Zaza basabye ko mu igenamigambi ry’ibibakorerwa rya 2020/2021, mu murenge wabo hashyirwamo ibintu bine bikenewe kurusha ibindi birimo amashanyarazi, ibitaro, Imodoka itwara abarwayi ndetse n’imodoka itwara abagenzi.

Mu gisa n’amatora yakozwe n’abaturage abaturage mu byo bifuza ko Leta yazabaha,bahisemo ibintu bine by’ingenzi bakeneye kurusha ibindi.

Mu bikenewe byihutirwa harimo ibitaro aho kuri ubu bafite ikigo nderabuzima, bakaba bifuza ko ibitaro byabegerezwa bagakira umuruho wo kujya bajyana abarwayi ku bitaro bikuru bya Kibungo biri mu birometero bisaga 30.

Mu bindi basabye harimo imodoka itwara abagenzi kuko bibagora kuva muri ako kagari bajya i Kibungo Ngoma,i Rwamagana ndetse n’i Kigali.

Bagaragaje Kandi ko bakeneye Imodoka itwara abarwayi yazajya ibafasha kujyana abarwayi ku bitaro bikuru bya Kibungo.Ikindi basabye ni uguhabwa amashanyarazi bakabasha kugira bimwe bakora byabageze ku iterambera.

Usibye ibyo byashyizwe ku murongo w’ibikenewe cyane, aba baturage bagaragarije minisitiri Shyaka ko bifuza amashuri y’imyaka 12 abegereye kuko basanzwe bafite ay’imyaka icyenda,ibi bikazafasha abana babo bakora urugendo rw’ibirometero bisaga 12 bajya ndetse bava kwiga aho ayo mashuri ari.

Gusa n’ubwo ibyo babisabye kandi bakemererwa ko bizabonerwa ibisubizo,Minisiti Shyaka nawe yabahaye umukoro w’ibyo nabo bagomba gufasha Leta nabo batiyibagiwe.

Yabasabye guharanira gusigasira umutekano kuko ariwo w’ibanze mu byo bakora byose uzabafasha kuryoherwa n’ibyo basabye Leta.

Ati”Ariko turifuza ko umuturage wese w’umunyarwanda ku gaciro afite n’ubwenge afite yumva ko umutekano ari inshingano zaburi wese.Buri wese akaba ijisho rya mugenzi we.Niyo mpamvu rero umuhigo natwe tugiye gusezerana namwe,ari umutekano utagira agitotsi muri uyu murenge no muri aka karere”.

Aha afatanyije n’umwe mu baturage bavuze ibigize umutekano uzira agatotsi abaturage bagomba kugiramo uruhare,bigizwe no gukora amarondo,kurwanya amakimbirane yo mu ngo bakorera mu masibo no kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano.

Yakomeje avuga ko ibyo byose nabo basabye bitabaho hari umutekano muke abasaba ko bafatanya n’inzego z’umutekana kuwubungabunga banirinda inzoga z’inkorano n’ibiyobyabwenge.

Ati”Uyu murenge n’aka karere ibikorwa by’amajyambere mwavuze,ibyifuzo by’iterambere mwavuze ntabwo byabangikanywa no kuba abaturage badatekanye.Turashaka umutekano buri wese akaba ijisho rya mugenzi we.Ku rwanya ibiyobyabwenge,inzoga z’inkorano ubwo ibyo byose tuzabishyira mu mihigo y’umuryango”.

Yabasabye kandi ko bagomba kurinda ibyagezweho bashyigikira ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda.

Minisitiri Shyaka yashimiye abaturage ku bitekerezo byiza batanze abibutsa ko nabo basabwa kugira uruhare mu kwirindira umutekano, yababwiye ko ibyifuzo batanze Akarere kazabishyira mu igenamigambi kandi bikazabonerwa ibisubizo.

Mbere yo gutangiza gahunda yo kwakira ibiterezo by’abaturage mu karere Ngoma, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wari kumwe na Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba Fred Mufulukye babanje gusura icyumba ntangamakuru kiri

mu bitaro bya Rukoma-Sake ndetse n’icy’umudugudu wa Nyagasozi.



JPEG - 155.3 kb
Mbere yo kujya mu murenge wa Zaza Minisitiri Shyaka yabanje gusura icyumba ntangamakuru kiri

mu bitaro bya Rukoma-Sake
JPEG - 169.6 kb
Aha umwe mu bakozi b’ibitaro yerekanaga aho bakusanyiriza amakuru y’ibyaranze ukwezi haba mu buvuzi n’ibindi bitandukanye birebana n’imibereho y’umuturage w’umurenge wa Sake

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 14/11/2019
  • Hashize 4 years