Turi Abanyarwanda hanyuma yabyo tukaba n’ibindi twaba dushaka kuba byo- Kagame

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 11/07/2024
  • Hashize 2 months
Image

Paul Kagame, Umukandida Perezida w’Umuryango FPR-Inkotanyi yatangaje ko Abanyarwanda bagomba kwiyumva kuba Abanyarwanda mbere na mbere ibindi bikaza nyuma.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Nyakanga 2024, ubwo yari mu gikorwa cyo kwiyamamaza mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru.

Mu ijambo rye yavuze ko icya mbere Abanyarwanda bagomba gushyira imbere ari ugusigasira ubumwe bakimika ubunyarwanda.

Yagize ati: “Turi Abanyarwanda hanyuma y’ibyo tukaba n’ibindi twaba dushaka kuba byo. U Rwanda ni rwo ruza imbere rero, ni bwo bwa bumwe tuvuga. Ibindi uko dutandukanye na byo biduha imbaraga zisumbuye, iyo tubishyize hamwe. Uko dutandukanye buri wese uko atandukanye n’undi birimo imbaraga. Iyo bihuye bivamo imbaraga zikubye iz’abantu bagiye hamwe”.

Paul Kagame yavuze ko politiki ya FPR-Inkotanyi ari ubumwe bw’Abanyarwanda n’ amajyambere u Rwanda rwifuza kandi rugenda rugeraho, ibi byo kandi ko bigomba kugira umutekano ubirinda.

Ati: “Wowe wakubaka inzu, ejo ukifuza ko ikugwa hejuru, cyangwa ko igwa? Tugomba kurinda ibyo twubatse. Umutekano rero ni ngombwa.”

Paul Kagame yibukije ko umutekano abawufitemo uruhare ari Abanyarwanda bose cyane cyane abakiri bato kandi ko u Rwanda rubizeye.

Kagame yibukije ko gutora ku itariki 15 Nyakanga 2024, Abanyarwanda bagomba kubikora bibuka amateka banyuze ko agomba guhinduka no kuzirika ibigomba kugeza ku iterambere u Rwanda.

Ati: “Ni icyo gipfunsi, ni FPR, ni mwe turabizeye rero muri icyo gihango kandi ntabwo kivamo ubusa.”

Umukandida Perezida wa FPR-Inkotanyi ku munsi w’ejo tariki ya 12 azakomereza kwiyamamaza mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, akazabisoza tariki ya 13 Nyakanga 2024 mu Karere ka Kicukiro, ari bwo hazasozwa ibikorwa byo kwiyamamaza ku bandida Perezida n’abakandida Depite mu gihugu hose.

Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite azaba tariki ya 14 ku Banyarwanda baba mu mahanga n’aho ababa mu gihugu imbere bazatora tariki ya 15 Nyakanga 2024.

  • ZIGAMA 
  • Ubwanditsi Muhabura
  • 11/07/2024
  • Hashize 2 months