Turatsa ikibatsi cy’Ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda mwituzanira Satani-Minisitiri Shyaka

  • admin
  • 17/12/2019
  • Hashize 4 years
Image

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase yasabye ko ikibazo cy’irondakarere kuri bamwe biyita Abagogwe ndetse n’abiyita Abagoyi bikigaragara mu bakozi b’Akarere ka Rubavu, bigomba gucika kuko mu gihe byaba bikomeje Akarere katazatera imbere.

Yabigarutseho kuri uyu wa mbere tariki 16 Ukuboza 2019, ubwo yari Mu nama Nshingwabikorwa y’Akarere ka Rubavu aho yavuze ku bibazo bikomeye byugarije aka karere birimo ikibazo cy’ironda kareee,ruswa n’ibindi.

Yabwiye abayobozi ko bagombo kuva muri ndi ‘Umugoyi’ na ndi ‘Umugogwe’ bakagendera muri gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ kuko inkubiri ya “Goyi – Gogwe” nta majyambere yabaha.

Ati “Turatsa ikibatsi cy’ubwiyunge n’Ubumwe bw’Abanyarwanda mwituzanira Satani…. Mwese muzi ububi bw’amacakubiri kuki mwingera gushaka gutaha ubukwe bw’amacakubiri, mbabwize ukuri, uyu ni umwanda,… turashaka kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, ndetse turi mu bumwe bw’Abanyafurika, hano byabaye “Goyi na Gogwe”.

Prof. Shyaka yavuze ko nta kandi Karere kagira akajagari na bombori bombori mu buyobozi mu turere twose 30 tw’igihugu uretse Rubavu.

Gusa bamwe mu bakozi bakorera muri aka karere bemeranya n’ibyo Minisitiiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze.

Yasabye inzego zo hejuru niba zahindura sitati igenga Akarere hakajya habaho kwimura abakozi bakajya gukorera ahandi.

Ati “Ibi byafasha kurandura udutsiko tugaragara mu Karere.”

Usibye kuba bamwe mu bayobozi b’akarere ka Rubavu bifitemo irondakarere,aka karere ni kamwe mu Turere tuza ku isonga mu kurangwamo imirire mibi mu bana bato, ndetse kakaba gafite na ruswa nyinshi.




Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 17/12/2019
  • Hashize 4 years