Tunisia: Hagiye kubera inama ya 18 y’umuryango OIF – [Amafoto]

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 18/11/2022
  • Hashize 2 years
Image

Mugihe guhera kuri uyu wa Gatanu muri Tunisia mu Mujyi wa Djerba hateganyinjwe kubera inama y’iminsi ibiri ihuza abakuru bibihugu na za Guverinema bihuriye mu muryango wa OIF w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, abatuye uyu mujyi wa Djerba baratangaza ko biteguye kandi bishimiye kwakira abashyitse bitabiriye iyi nama. Iyi nama izatangira kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ugushyingo 2022 ikaba izanatorerwamo umunyamabanga mukuru w’uyu muryango usanzwe uyoborwa n’umunyarwanda Louise Mushikiwabo.

 

Iyi nama izabera ku kirwa cya Djerba kiri mu Burasirazuba bwa Tunisia mu nyanja Mediterane mu birometero 500 uvuye mu murwa mukuru Tunis uri mu majyaruguri y’iki gihugu. Ni ikirwa gisanzwe kizwhiho ubukerarugendo buri hejuru.

Djerba, ni umujyi wubatswe ku kirwa kiri munyanja ya Mediterane mu buregerazuba bwa Tunisia ku birometero 500 uvuye ku murwa mukuru Tunis.

Iki kirwa kizwiho kwakira ba mukerarugendo benshi kubera inzu ndangamurage zihabarizwa n’imirimo y’ubugeni n’ubukorikori ku bwinshi, niho umuryango OIF ugizwe n’ibihugu n’ibihugu na zaGuverinoma 88 zirimo n’u Rwanda wahisemo gukorera inama ya 18 y’uyu muryango.

Iyi nama igiye kuba yari imaze gusubikwa ubugira kabiri kubera icyorezo cya COVID19. Abaturage b’iki kirwa bavuga ko noneho kuri ubu biteguye kwakira abashyitsi baturutse imihanda yose n’akanyamuneza kenshi.

Umunyamakuru wa RBA uri kuri iki kirwa gukurikirana iyi nama yagerageje kumva imbamutima z’abatuye iki kirwa ku kwakira abashyitsi baje babagana.

Hassouna CHAKROUN umuturage utuye kuri iki kirwa: “Nkubwije ukuri rero, ndishimye ku buryo budasanzwe. Kubera ko ari icyubahiro kuri Tunisia ndetse na Djerba nk’ikirwa mvukaho kuba twakiriye iyi nama. Reba nawe aba bantu, umuryango wa Francophonie utuzaniye, urebe ibyishimo n’akanyamuneza bibari ku maso muri iyi minsi isi ihangayikishijwe na byinshi bitari byiza. Ni n’iby’agaciro kuri Tunisia nk’igihugu gitunzwe cyane n’ubukerarugendo. Reba nawe kuba ibihugu nk’u Rwanda nubaha kandi nkaba ngikunda by’umwihariko kuba kiri hano. Ndanezerewe bitavugwa pe.”

Undi nawe yagize ati: “Hano hateranyiye ibihugu birenga 80 bihagarariwe. Urumva neza ko bituma ikirwa cyacu cya Djerba kimenyekanya ndetse binadufashe mu iterambere cyane cyane iry’ubukerarugendo.”

Umunyamabanga Mukuru wa OIF Louise Mushikiwabo avugako binejeje kubona ukuntu abaturage ba Djerba bitabira ibikorwa bibanziriza iyi nama. Ibi akaba yabigarutseho ubwo yasuraga bimwe muri ibi bikorwa biri kubera hirya no hino muri uyu mujyi:

“Nejenjwe cyane no kubona abaturage ba Djerba n’abayituriye bitabiriye ibi bikorwa, kuko numvishe ko atari abaturage ba Djerba bari hano gusa kuko igitekerezo kwari uguhuza abaturage ba hano n’isi y’ururimi rw’Igifaransa kuko abari hano bavuye ku migabane yose. Iyi ni nama ifite akamaro ko guhuza abantu batandukanye mu buryo bw’imikoranire, uyu munsi turi umuryango w’Ibihugu na za Guverinoma 88, ntekereza ko turi aba kabiri mu bwinshi nyuma y’umuryango w’abibumbye, rero ibyo bihugu naza guverinoma 88 by’isi yose bari kuri iki kirwa cyiza cya Djerba.”

Iyi nama ihuza abakuru bibihugu na za guverinoma itegurwa buri myaka ibiri igafatirwamo ibyemezo bitandukanye.

Iy’uyu mwaka iribanda ku ikoranabuhanga n’ubufatanye muri uyu muryango ariko by’umwihariko ni inama igomba gusiga ishyizeho umunyamabanga mukuru w’uyu muryango. U Rwanda rwongeye gutanga Louise Mushikiwabo nk’umukandida kugeza ubu akaba ariwe mukandida umwe rukumbi wiyamamariza uyu mwanya yari asanzwe amazeho imyaka ine.

 

Louise Mushikiwabo avugako binejeje kubona ukuntu abaturage ba Djerba bitabira ibikorwa bibanziriza iyi nama.

U Rwanda rwashyizeho aho rumurikira ibikorerwa mu Rwanda, umuco nyarwanda ndetse na gahunda ya Visit Rwanda i Djerba ahagiye kubera inama ya OIF. 

Abahanzi batandukanye batangiye gususurutsa uyu Mujyi mu njyana z’umuco w’igifaransa.

Abitabira inama ya 18 ya OIF batangiye kugera muri uyu Mujyi wa Djerba. 

Kugendera ku ngamiya ni bimwe bikurura ba mukerarugendo ku Kirwa cya Djerba. 

 

Inzu ndangamurage ya Patrimoine nayo ni imwe mu zisurwa i Djerba. 

 

Umucanga wo ku mwaro y’Inyanja ya Mediterane nawo ni kimwe mu bikurura ba Mukerarugendo ku kirwa cya Djerba.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 18/11/2022
  • Hashize 2 years