Trump na Obama bakomeje guterana amagambo mu kwamamaza amashyaka yabo mu matora

  • admin
  • 06/11/2018
  • Hashize 5 years

Mu gihe biteganijwe ko kuri uyu wa Kabiri abanyamerika bazindukira gutora abadepite n’abasenateri, ndetse na ba guverineri batari bake mu gihugu,Perezida Donald Trump ejo kuwa Mbere tariki 5 yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza muri za Leta nka Ohio, Indiana na Missouri.

Ubwo yarimo yiyamamariza i Cleveland, muri Ohio aho yise abakandida b’abademokrate biyamamariza mu myanya y’abadepite na sena ko ari “aba socialistes“. Aha yahise yiyemera abwira abarwanashyaka be ko “kuri uyu wa Kabiri ariyo mahirwe babonye yo guha ubutumwa Abademokrate”.

Uku kwiyamamaza kurimo gukurikirwa n’abantu batari bacye ku matereviziyo kuko n’uwahoze ari perezida w’Amerika Barack Obama arimo gufasha abakandida b’abademokrate.

Ejo kuwa Mbere tariki 5 Obama yari mu bice byo mu majyaruguru ya Leta ya Virginia aho yavuze ko “imyitwarire y’abiyamamaza ariyo ibagaragaza mu matora yo kuri uyu wa Kabiri”.

Yabaye imvugo yihishe ariko aha yashakaga kuvuga mu genzi we perezida Trump hamwe n’abarepublikani nabo bari mu gikorwa cyo kwiyamamaza.

Mu mpera z’icyumweru gishize Kuri uyu wa Gatanu ,mu ijambo yabwiye abari bitabiriye igikorwa cyo kwiyamamaza i Miami barimo Andrew Gillum uri kwiyamamariza kuba guverineri na Bill Nelson ku mwanya wa sena,yababajije impamvu abantu bo muri Leta ya Trump bahora ari abasazi buri munsi.

Yagize ati”kubera iki abantu batsinze amatora aheruka,bahora ari abasazi igihe cyose”?

Mu byumweru bishize naho ubwo yari muri Leta za Milwaukee na Wisconsin,yagaragaje ko ibyo Leta ya Trump yasezeranyije abanyamerika byaheze aho yabivugiye i Washington.

Agira ati“Badusezeranyije ko bagiye gucyemura ibibazo bya ruswa[….] ni mwibuke ibyo?Babivugiye Washington ariko byasigaye aho babivugiye”.

Bityo mu gihe abademokrate bateze imfashanyo Obama arimo kubaha mu kwiyamamaza, aho ari kwifashisha ibyegeranyo n’amahame y’ibyo Trump yasezeranyije abanyamerika atabagejejeho,abakurikiranira hafi politike ya Leta zunze ubumwe z’Amerika bavuga ko aya matora ashobora kuba mabi kuri Perezida Trump.

Ibi kandi byaba bibi cyane igihe abarepublikani batakaza imyanya mu nteko ishinga amategeko kuri uyu wa Kabiri. Bavuga ko byose bizaba bitewe na Trump kuko ngo akomeje gutakaza abamushyigikiye bitewe n’imyifatire ye idahwitse.


Ejo kuwa Mbere Obama yari mu majyaruguru ya Leta ya Virginia yavuze ko imyitwarire y’abiyamamaza ariyo ibagaragaza mu matora yo kuri uyu wa Kabiri.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 06/11/2018
  • Hashize 5 years