Trump Azemeza Ibihano Bishyashya k’Uburusiya

  • admin
  • 29/07/2017
  • Hashize 7 years

Perezida Donald Trump yemeza ko azasinya yemera ibihano bishyashya k’Uburusiya, nkuko byatangajwe n’ibiro bye ku wa gatanu.

Ibyo bikuye amakenga y’abakurikiranira hafi politike y’Amerika bari bafite ko atashobora kubyemeza mu gihe kuva akigera kubutegetsi yamye avuga ko Azagabanya ibihano Amerika yari yarafatiye Uburusiya.

Uburusiya Bwihoreye Bufatira Inyubako za Amerika i Moscou

Ku wa gatanu, Uburusiya mu kwihorera, Abayobozi b’ububanyinamahanga b’Uburusiya bavuze ko ibyo bihano byerekana kwenderanya ndetse na gasuzuguro kadasanzwe bakorerwa na Amerika mubijyanye n’imigenderanire mpuzamahanga.

Uburusiya bwavuze ko bugomba kunganisha imibare y’intumwa z’Amerika i Moscow, zikangana n’imibare y’intumwa z’Uburusiya muri Amerika. Uburusiya buvuga ko abakozi ba ambasade ya Amerika batazarenga 455 kandi ko igikorwa cyo kubagabanya kitazarenga uku ukwezi kwa munani .

Ikindi Uburusiya bwongeyeho kuri iryo gabanya ry’abadiplomate, n’uko ambassade ya Amerika itacyemerewe gukoresha ububiko yari isanzwe ikoresha i Moscow cyangwa ngo ikoreshe inzu zayo byumwihariko , inzu iherereye ahitwa Serebryany Bo

Yanditswe na Ruhumuriza Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 29/07/2017
  • Hashize 7 years