Troy Ave yarasiwe mu gitaramo cy’Umuhanzi T.I

  • admin
  • 26/05/2016
  • Hashize 9 years
Image

Umwe Yahasize ubuzima batatu barakomereka ku buryo bukomeye barasiwe mu gitaramo cy’umuraperi T.I cyabereye mu Mujyi wa New York ahitwa Irving Plaza inzu iberamo ibitaramo binyuranye by’abahanzi muri America.
TI bivugwa ko nawe atigeze aririmba

Umuraperi T.I yagombaga kuririmbira kuri Irving Plaza mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Gicurasi 2016 gusa byageze saa yine z’ijoro abantu bataramenyekana bamisha amasasu mu bafana ibyari igitaramo bihinduka amarira. NBC News yatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane imihanda yose ikikije Irving Plaza yari ifunze kuko polisi yari igikomeje iperereza no gushakisha ibimenyesho ku bakoze ubu bugizi bwa nabi.

Amasasu yafashe abantu bane, umugabo umwe w’imyaka 33 y’amavuko yarashwe mu gifu, yajyanwe mu bitaro bya Beth-Israel Hospital apfira mu maboko y’abaganga. Undi mugabo w’imyaka 34 yarashwe mu gituza, we ngo amerewe nabi aho arwariye mu bitaro bya Beth-Israel Hospital ndetse ngo ashobora gupfa. Umuraperi Troy Ave w’imyaka 30 warashwe mu kuguru ari mu bitaro bya New York Medical Center arwariye mu cyumba kimwe n’undi musore w’imyaka 26 warashwe amaguru yombi.

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 26/05/2016
  • Hashize 9 years