Tour du Rwanda 2022:Umunya Colombia yegukanye intera ya gatatu ahita ayobora isiganwa [ REBA AMAFO]

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 23/02/2022
  • Hashize 2 years
Image

Restrepo Valencia  Jhonatan ukomoka muri Colombia akaba akinira ikipe ya Drone Hopper – Androni Giocattoli mu Butaliyani ni we wegukanye intera ya gatatu  yavaga i Kigali yerekeza i Rubavu ahita anayobora isiganwa muri rusange.

Iyi ntera yakinwe kuri uyu wa Kabiri taliki 22 Gashyantare 2022, abakinnyi  88 bahagurukiye mu Mujyi wa Kigali berekeza mu Karere ka Rubavu basoreza  kuri Bralirwa  bakoze intera ya kilometero 155.9 ari na yo ndende,   abakinnyi 7 bahagereye rimwe  ariko Restrepo Valencia  Jhonatan abatanga ku murongo.  Aba bakinnyi bakoresheje amasaha 3, iminota 54 n’amasegonda 10.

Restrepo Valencia  Jhonatan ubwo yegukanaga intera ya 3 ya Tour du Rwanda 2022

Restrepo Jhonatan ufite imyaka 27 y’amavuko  yahise aca agahigo ko kuba ari we  kugeza ubu umaze kwegukana intera nyinshi (6) muri Tour du Rwanda kuva yatangira gukinwa ku rwego mpuzamahanga muri 2009.

Hakizimana Seth, umwe mu bakinnyi bahagarariye u Rwanda ni we wasoreje hafi  aho yaje ku mwanya wa 23 akaba yakoresheje amasaha 3, iminota 55 n’amasegonda 41.

Hakizimana Seth

Geniez Alexandre ukinira ikipe ya Total Energies  akaba  ari we wegukanye intera ya mbere ndetse akaba ari we wari uyoboye isiganwa iminsi ibiri yasoreje ku mwanya wa 57 akoresheje amasaha 3, iminota 58 n’amasegonda 02 aho yaje inyuma ho iminota 3 n’amasegonda 52.

Dujardin Sandy na we ukinira Total Energies wari wegukanye intera ya kabiri  yasoreje ku mwanya wa 11 aho yakoresheje amasaha 3, iminota 55 n’amasegonda 41.  

Ku rutonde rusange nyuma y’intera ya 3, Restrepo Jhonatan ni we uyoboye urutonde aho  muri kilometero 308,2 amaze gukoresha amasaha 7, iminota 27 n’amasegonda 22, akurikiwe na  Laurance Axel , Umufaransa ukinira ikipe ya B&B Hotels – KTM  umaze gukoresha amasaha 7, iminota 27 n’amasegonda 25 naho ku mwanya wa  gatatu hakaza Madrazo Ruiz Angel ukinira ikipe ya Burgos-BH muri Espagne umaze gukoresha amasaha 7, iminota 27 n’amasegonda 35.

Umukinnyi  w’u Rwanda uri hafi ku rutonde rusange ni  Uhiriwe Byiza Renus uri ku mwanya wa  22  aho amaze gukoresha amasaha 7, iminota 29 n’amasegonda 7 aho we  ari inyuma ho umunota 1 n’amasegonda 45 ku bihe by’uwa mbere.

Uhiriwe Byiza Renus

Abakinnyi  b’ikipe ya Grant Thornton bose bavuye mu isiganwa

Mu makipe 19 yitabiriye Tour du Rwanda 2022, ikipe ya Grant Thornton – Bike Zone (Thailand) yamaze kuva mu irushanwa nyuma y’uko abakinnyi bayo bose 5 bavuye mu isiganwa.

Abakinnyi 3, Kitjaroenwat Suriya, Waree Witthawat , Samansanti Nati  nta bwo basoje intera ya 3 mu gihe abandi babiri, Klaithong Wanawat  na Simons Saharat  basoje intera ariko igihe cyagenwe cyarenze.

Uretse aba bakinnyi  hari n’abandi bamaze kuva mu isiganwa barimo Lkaihal Mustapha (Maroc), Vabø Tore Andre Aase  (Team COOP) na  Tidball William (Grande-Bretagne). Kugeza ubu  hasigaye abakinnyi 81 muri 89  batangiye isiganwa.

Intera ya 4 irasorezwa i Gicumbi

Kuri uyu wa Gatatu taliki  23 Gashyantare 2022, Tour du Rwanda irakomeza hakinwa intera ya 4 aho abakinnyi bahagurukira Kimironko mu Mujyi wa Kigali  bakomeze Kigali Parents- Free Trade Economic Zone-Zindiro-Kimironko –Kibagabaga-Kagugu-Gasanze-Nyacyonga-Karuruma Gatsata -Nyabugogo -Giti cy’inyoni-Shyorongi-Ku Kirenge-Rulindo-Nyirangarama – Base- Tetero –  Gicumbi . Iyi ntera ireshya na kilometero 124,3.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 23/02/2022
  • Hashize 2 years