Tony Elumelu Foundation ni igisubizo kigiye kuzana impinduka zifatika mu ishoramari ry’u Rwanda n’Afurika

  • admin
  • 27/02/2018
  • Hashize 6 years
Image

Tony Elumelu Foundation ni umushinga udaharanira inyungu ufite intego yo guteza imbere afurika aho bafashe gahunda yo gushora amafaranga angana na miliyoni 100 z’amadorari yo gufasha ba rwiyemezamirimo bo muri Afurika.Buri mwaka ba rwiyemeza mirimo 1000 bahabwa ubufasha bwo gutangiza imishinga ibyara inyungu ari nayo mpamvu mu rwego rw’ubufatanye nk’ibihugu by’Afurika batumiye bagenzi babo bo muri Botswana kugira ngo bungurane ibitekerezo byo kuzamura umugabane bifashishije imitungo yawo.

Uyu mushinga ufite ikicaro muri Nigeria ukaba ufite ishami mu Rwanda, mu rwego rwo gutangira ubufatanye n’ibindi bihugu mu birebana n’ishoramari,Ku ikubitiro batangiye batumira abashoramari bo mugihugu cya Botswana kugira ngo baze mu Rwanda barebe uburyo ishoramari rimeze bibatere ishema ryogushora imari mu muryango w’abikorera muri iki gihugu ariko intumbero bafite nka Tony Eluminelu nuko bazatumira ibihugu bitandukanye ngo bize gukora urugendo shuri barebe uburyo gukora ishoramari mu Rwanda byoroshye kandi ari n’ahantu heza ho gukorera ubucuruzi bitewe n’imiterere yaho.

Umuyobozi wa Tony Elumelu Foundation mu Rwanda,Frank Mugarura yabwiye Muhabura.rw ko icyatumye bahitamo gutumira abashoramari bo muri Botswana ni uko iki gihugu hari byinshi gihuriyeho n’u Rwanda agira ati”Botswana dufite ibintu byinshi duhuriyeho kuko ni igihugu kidakora ku Nyanja,ni igihugu gito ndetse n’igihugu gifite abaturage bacye.Ni ukuvuga ngo hari ibintu dusobanukiwe cyane cyane ibijyanye n’abikorera kugiti cyabo ari nayo mpamvu iyo muhagurutse muri urugaga rw’abikorera ibyo mwageze ku gihugu cyanyu mureba uburyo ki mwakagura imipaka yanyu,uburyo ki mwakagura ubucuruzi bwanyu bityo niyo mpamvu twahuje ubwo bunararibonye bw’imitere y’ibihugu byacu bw’uko twese twumva ubucuruzi bumwe, dore ko Botswana ari igihugu cya gatanu muri Afurika aho ubucuruzi bworoha ibyo rero twararebye turavuga duti reka tubihuze maze turebe icyo byavamo”.

Mugarura yakomeje agira ati”Inyungu tubatezeho nuko baza bakamenya imishinga bakanashora imari zabo muri iki gihugu kuko abab bashoramari baje bahagarariye imishinga itandukanye y’ubucuruzi irimo ubuhinzi,ubucukuzi bw’amabuye ya gaciro,itangazamakuru,ubukorikori ndetse n’ubuvuzi ni ukuvuga ko inyungu tubitezemo nuko bazana ibyo bazi bakabishora mu muryango w’abikorera mu gihugu hanyuma twese tugakorana tugahuza ibyo dufite byose tugatera imbere twese”.

Mu bikorwa uyu mushinga ukora ni uguteza imbere imishinga yaba rwiyemezamirimo bo muri Afurika,aho buri mwaka muri Afurika yose bafata imishinga 1000 yaba rwiyemezamirimo bakayitera inkunga.Gahunda yo guhitamo iyo mishinga itangira muri Werurwe kugeza muri Mata hanyuma iyo yabashije kuboneka ba nyirayo bagakorerwa amahugurwa aturuka muri Mata kugera Ukuboza.Nyuma y’uko ayo mahugurwa arangira muri Mutarama, nibwo abo barwiyemezamirimo bakorewe amahugurwa buri umwe ahabwa ibihumbi 10 by’amadorari byo kujya gutangira umushinga we.Mugihe cy’imyaka icumi, bafite intego y’uko ba rwiyemezamirimo ibihumbi 10 bazatanga imirimo ibihumbi 10 izazanira afurika inyungu ya Miliyari 10 z’amadorari.


Abashyitsi babanje kujyanwa muri RDB gusobanurirwa uburyo gukora ishoramari mu Rwanda byoroshye

Bagiye kwerekwa aho urugaga rw’abikorera mu Rwanda rukorera banasobanurirwa imikorere y’abashoramari mu Rwanda
Umuyobozi wa Tony Elumelu Foundation mu Rwanda Frank Mugarura
Ifoto y’urwibutso y’abashoramari bo muri Botswana n’Abashoramari bo mu Rwanda

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 27/02/2018
  • Hashize 6 years