Tom Close na The Ben bashyize hanze indirimo yo gushima Imana bise ‘Thank you’

  • admin
  • 23/10/2017
  • Hashize 7 years
Image

Tom Close na Mugisha Benjamin AKA The Ben bashyize hanze indirimo yo gushima Imana bise ‘Thank you’ iri mu njyana ibyinitse. Aba basore bamenyekanye nk’abavandimwe bagitangira umuziki, bashyize hanze iyi ndirimbo igizwe n’amajwi n’amashusho

Hari hashize imyaka irindwi aba bahanzi badakorana indirimbo dore ko The Ben amaze iminsi yibera muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Tom Close avuga ko iyi ndirimbo ‘Thank You’ yayikoze kugira ngo azamure amashimwe ku mana yamugejeje kuri byinshi birimo kuba agihumeka.

Ati “Iyi ndirimbo twayikoze dushaka gushimira Imana ibyo igenda idukorera byose mu buzima bwa buri munsi haba mu iterambere ndetse no kuba umuntu agihumeka umwuka w’ abazima aba ari byo gushimira Imana.

Iyi ndirimbo yiganjemo amagambo y’icyongereza, The Ben na Tom Close bagenda bagaruka ku bikorwa bagiye bageraho birimo gutsinda ibizamini mu mashuri, gutera intambwe mu rugendo rw’ubuzima, bakavuga ko bashima Imana uyu munsi no mu gihe kizaza.

Indirimbo ‘Thank you’ yuzuye amashimwe, isozwa n’ikorasi (colas) ‘Iyo mana Dusenga’ yamenyekanye cyane mu ndirimbo z’abasengera mu itorero rya ADEPR.

Amajwi y’iyi ndirimbo yatunganyijwe n’inzu itunganya umuziki ya Monster Records, amashusho atunganywa na producer Meddy Saleh.

Mu zindi ndirimbo bakoranye harimo ‘Sinarinkuzi’, ‘Naramwiyeguriye’ ubu hakaba hiyongereyeho iyi Thank you.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO THANK YOU

  • admin
  • 23/10/2017
  • Hashize 7 years