The Ben yabaye umuhanzi uciye agahigo kataragerwaho n’Undi muhanzi Nyarwanda

  • admin
  • 30/12/2016
  • Hashize 8 years
Image

Umuhanzi Mugisha Benjamin, uzwi nka The Ben mu muziki nyarwanda ari mu byishimo by’indirimbo ye Habibi imaze kurebwa n’abantu basaga miliyoni ku rubuga rwa Youtube, ibintu asanga ari amateka kuri we no mu muziki nyarwanda.

Tariki 22 Ugushyingo2016 nibwo amashuho y’indirimbo ’Habibi’ yageze bwa mbere hanze, nyuma y’amezi hafi atanu yari imaze ikinwa mu majwi gusa.

Ni indirimbo yakiriwe neza by’umwihariko mu Rwanda nubwo nyirayo yari amaze imyaka itandatu atahagera, ndetse inakirwa neza n’ababa hanze yarwo.

Indirimbo ya Mugisha Benjamin nyuma ’icyumweru kimwe ayishyiriye hanze amashusho, yaje kuvanwa kuri youtube mu masaha make ihita isubizwaho. Ni ikosa The Ben yasobanuye nk’iryoroheje kuko ngo ryatewe nuko “habayeho ikosa ubwo twari turi gutanga list y’indirimbo zigomba kuvaho, Cedru akora ikosa na link yiya PressOne ayitangamo.”

Nyuma y’amasaha Youtube yagaruye indirimbo ya The Ben, maze abashakaga kuyireba bashyirwa igorora.

Kuri uyu wa Kane nibwo indirimbo Habibi yari imaze kurebwa n’abasaga miliyoni imwe mu gihe kitarenze ukwezi imaze ikorewe amashusho.

The Ben ugiye kumara icyumweru mu Rwanda yavuze ko ari amateka akoze mu muziki we.

Uyu musore w’imyaka 28 y’amavuko abinyujije kuri Instgarama yagize ati ” Cedru unkorera amashusho, Pastor P unkorera amajwi Inshuti yanjye Lisette D, n’ikipe yanjye yose, mwarakoze cyane kuri miliyoni imwe mu kwezi kumwe.#Amateka.”

Ni ubwa Mbere mu Rwanda indirimbo yujuje abayirebye basaga miliyoni mu kwezi kumwe.

Hari izindi zagiye zuzuza abo bantu ariko zikayuzuza zimaze igihe nka Indoro ya Charly na Nina, Burinde Bucya ya Meddy, Nasara ya Meddy, I am in Love ya The Ben n’izindi.

Tariki 24 nibwo The Ben umaze imyaka 8 asohoye inidirmbo ye ya mbere yongeye gukandagiza ikirenge cye ku butaka bw’u Rwanda nyuma y’imyaka itandatu aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.Yaje mu gitaramo ngarukamwaka cyitwa “East African Party” kizaba tariki ya 1 Mutarama 2017.

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu/MUHABURA.rw

  • admin
  • 30/12/2016
  • Hashize 8 years