The Ben na Sheebah bashyize hanze amashusho y’indirimbo yabo

  • admin
  • 23/10/2017
  • Hashize 7 years
Image

Umuhanzi Sheebah Karungi wo muri Uganda yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Binkorela’ yakoranye na The Ben wo mu Rwanda.

Yagize ati “Yaaaay! Finally! #BINKOLERA Video Is Out!!! One of the coolest collaborations off my latest Album #Karma. With Rwanda’s finest @theben3.”

Mu Kinyarwanda ni nko kuvuga ati “amashusho ya Binkorela ari hanze.Imwe mu ndirimbo ya nyuma iri kuri alubumu yanjye Karma.Hamwe n’Umunyarwanda ukomeye mu Rwanda @theben3.”

Kuri Youtube y’uyu muhanzi aya mashusho amaze kurebwa n’abagera ku bihumbi 4,765.

Amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe muri Gashyantare 2017, ubwo The Ben yari mu Mujyi wa Kampala mu gitaramo cyasoje urugendo yagiriye mu Rwanda.

Iyi ndirimbo yakowe na “Producer” Nessim umwe mu bakomeye muri Uganda ni na we watunganyije iyitwa Farmer, Waddawa, Munakampala, Owooma ndetse na Face to Face za Charly na Nina.

Amashusho y’iyi ndiririmbo yakoreye muri Afurika y’Epfo.

  • admin
  • 23/10/2017
  • Hashize 7 years