Tembera i Bangui aho Perezida Kagame yagiriye ibihe byiza hagasinyirwa amasezerano atatu akomeye[REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 17/10/2019
  • Hashize 5 years

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe muri Repubulika ya Centrafrique rwasojwe ibihugu byombi bishyize umukono ku masezerano y’imikoranire.

Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Centrafrique, Faustin Archange Touadéra, ku wa 15 Ukwakira 2019.

Ni ku nshuro ya mbere Umukuru w’Igihugu yari ageze mu Mujyi wa Bangui kuva Perezida Touadéra yatorerwa kuyobora Centrafrique mu 2016.

Akigera muri i Bangui yakiranwe urugwiro mu cyubahiro akwiye kuva ku kibuga cy’indege kugera ku ngoro y’umukuru w’igihugu cya Centrafrique. Ibi byagaragajwe n’uko imihanda myinshi yo mu Mujyi wa Bangui yari yari yatatswe ibyapa bimuha ikaze ndetse abantu benshi bari bahagaze bamusuhuzanya ubwuzu.

Urukundo Abanya-Centrafurika bafitiye u Rwanda by’umwihariko umuyobozi warwo Perezida Kagame,rwagaragajwe bikomeye ubwo bazamuraga ibindera ry’u Rwanda ahantu hose no ku nzu z’abaturage mu bice bitandukanye muri iki gihugu.

Si aho gusa kuko no mu nzira yerekeza ku Ngoro y’Umukuru w’Igihugu ya Centrafrique, Perezida Kagame na mugenzi we Touadéra, bagendaga basuhuza abaturage ndetse na bo bakabereka ibyishimo bikomeye bivanze n’ubwuzu bwo kubona abo bakuru b’ibihugu.

Nyuma yaho abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byihariye ndetse banakurikirana amasezerano ahuriweho mu bijyanye n’igisirikare, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, peteroli no guteza imbere ishoramari ndetse n’ishyirwaho rya komisiyo ihuriweho n’impande zombi.

Perezida Kagame yambitswe umudali w’icyubahiro

Perezida Kagame kandi yakiriwe ku meza na Perezida Touadéra mu isangira, aho yanahawe umudali w’icyubahiro witwa ‘Grand Croix de la Reconnaissance’, umuyobozi w’Umujyi wa Bangui amushyikiriza urufunguzo rw’uwo mujyi nk’ikimenyetso cy’uko yagizwe umuturage w’icyubahiro wawo.

Grand Croix de la Reconnaissance ihabwa umuntu ufatwa nk’indashyikirwa mu gukorana n’iki gihugu. Mu 2016, François Hollande wayoboye u Bufaransa ni we wambitswe uyu mudali.

Uyu mudali ni uwa kabiri Perezida Kagame yahawe nyuma yuko mu Ukuboza 2018, yambitswe umudari w’ishimwe uzwi “Grand-Croix de l’Ordre Nationale de Côte d’Ivoire” uhabwa umuturage w’icyubahiro w’Umujyi wa Abidjan.

Mu ijambo rye Perezida Kagame yavuze ko yanyuzwe n’umudali yahawe kandi ashimira Guverinoma ya Centrafrique kubera icyo cyubahiro yamuhaye.

Yavuze ko uru ruzinduko yahagiriye rushimangira intangiriro y’umubano mushya w’u Rwanda na Centrafrique ndetse amasezerano yasinywe ari umusingi wo kuwusigasira.

Ati “Uyu munsi twasinye amasezerano menshi y’ingenzi atuma ibikorwa duhuriyeho bishinga imizi. Iyi ni intangiriro. Aya masezerano agomba kwitabwaho mu gushyirwa mu bikorwa kugira ngo tubashe kuyubakiraho tugere kuri byinshi dufatanyije mu myaka iri imbere”.

U Rwanda na Centrafrique bisanganywe umubano mwiza mu by’umutekano ndetse muri uyu mwaka hari ingabo zo muri iki gihugu zahuguriwe mu rwa Gasabo.

U Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu mu bihugu bifite ingabo nyinshi mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye bigamije kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), aho abasirikare barwo barenga 1,370 n’abapolisi 430.


















Perezida Kagame na Touadéra bakurikiranye isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye








Perezida Kagame yakiriwe ku meza na Perezida Touadéra anamwambika umudari w’icyubahiro








Photo:Village Urugwiro

MUHABURA.RW

  • admin
  • 17/10/2019
  • Hashize 5 years