Team Rwanda ikomeje guserukana ishema imbere y’amahanga mu isiganwa ry’amagare

  • admin
  • 03/10/2015
  • Hashize 9 years

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino wo gusiganwa ku magare yegukanye umwanya wa Mbere mu marushanwa yaberaga muri Côte d’Ivoire, Tour de Côte d’Ivoire ; Hadi Janvier yegukanye umwanya wa kabiri ku rutonde rusange.

Kuri uyu wa 2 Nzeli, ubwo irushanwa rya Tour de Côte d’Ivoire ryasozwazwaga, ikipe y’u Rwanda mu mukino wo gusiganwa ku magare, yitwaye neza yegukana umwanya wa mbere. Ku rutonde rusange, Hadi Janvier yabaye uwa kabiri, nyuma y’umunya-Maroc, Lahsaini Mouhcine wegukanye umwanya wa Mbere.

Mu isiganwa ryose, Hadi Janvier yakoresheje amasaha 13 iminota 44 akaba yararushijwe amasegonda 20 n’uwabaye uwa Mbere.

Abandi banyarwanda baje ku myanya ikurikira Aleluya Joseph yabaye uwa Gatanu, Biziyaremye Joseph yabaye uwa cumi, Byukusenge Patrick yabaye uwa 23, Karegeya Jeremie yabaye uwa 27, Hakuzimana Camera aba uwa 39.

Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 03/10/2015
  • Hashize 9 years