Tariki ya 18 Gicurasi 1994 Radiyo Muhabura yabwiye abari bihishe guhungira aho FPR yagenzuraga

  • admin
  • 18/05/2020
  • Hashize 4 years
Image

Tariki n’iyi,umunsi nk’uyu Ingabo za FPR Inkotanyi zakomeje urugamba, zikomeza kurokora abatutsi bicwaga; ku rundi ruhande imwe mu miryango mpuzamahanga yatangaje ko ibibera mu Rwanda ari jenoside.

Kuri iyi tariki kandi ni bwo FPR yakoresheje Radio Muhabura ibwira abari bihishe ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali ko bajya mu duce tugenzurwa na yo.

Icyo gihe kandi, Abagaga batagira umupaka bacishije mu kinyamakuru Le Monde ibaruwa ifunguye bari bandikiye Perezida w’u Bufaransa imusobanurira ko ibyaberaga mu Rwanda atari ugusubiranamo kw’amoko, ahubwo ari ubwicanyi bwateguwe neza.

Iyo baruwa yagirga iti “Ntabwo ari intambara hagati y’amoko, ahubwo ni itsembatsemba ryateguwe neza ry’abatavuga rumwe n’agatsiko gashyigikiwe kandi kakanahabwa intwaro n’u Bufaransa; k’uwari umunyagitugu Juvenal Habyarimana kandi abasirikare bo mu mutwe ushinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu nibo bari ku isonga muri ubwo bwicanyi […] Ntawakwiyumvisha ukuntu u Bufaransa bwaba budafite uburyo bwo kubuza izo nkoramutima zabwo guhagarika ubwicanyi”.

Si ubwa mbere aba baganga bari bagaragaje ko ibyaberaga mu Rwanda ari ubwicanyi bw’indengakamere bwateguwe, aho tariki ya 24 Mata 1994, batangaje ko biboneye abasirikare barindaga Perezida Habyarimana, bica abarwayi bagera ku 170 mu bitaro bikuru bya Butare.

Niyomugabo Albert /MUHABURA.RW

  • admin
  • 18/05/2020
  • Hashize 4 years