Tanzaniya na Uganda byongeye gukorana ubucuruzi bw’isukari
Nyuma y’uruzinduko rwa perezida Samia Suluhu Tanzaniya yemeye ko izakomeza kugura isukari muri Uganda, mu gihe hari hashize hafi imyaka itatu ibihugu byombi bidacana uwaka mu bucuruzi
Mu ruzinduko rwe rw’iminsi ibiri muri Uganda, Perezida Samia Suluhu yemerewe na Perezida wamwakiriye Yoweri Museveni ko Kampala izaha igihugu cye imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara nyuma y’inama y’abaperezida ku mugoroba wo ku wa kabiri, Uganda izatanga toni 10,000 z’isukari kugira ngo hazibe icyuho cy’umusaruro muri Tanzaniya.
Tanzaniya yari yarabujije isukari ituruka muri Uganda kwinjira mu 2019, ivuga ko itemera ibitumizwa mu mahanga byaturutse mu bindi bihugu.
Uganda, mu myaka yashize, yashinje Tanzaniya kuba yarashyizeho inzitizi nyinshi zitari iz’amahoro zabangamiye ubucuruzi butagira ingano hagati y’ibihugu byombi. Ibi birimo kubuza isukari ndetse n’amata kwinjira muti Tanzania hakiyongeraho no gufunga kugenda kw’amakamyo ya Uganda.
Emmanuel Nshimiyimana /Muhabura.rw