Tanzaniya: Diamond Platnumz abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagaragaje ibyishimo

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/04/2024
  • Hashize 3 weeks
Image

Umunyamuziki Naseeb Abdul Juma Issack uzwi nka Diamond Platnumz abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagaragaje ibyishimo byo kunyurwa n’uko indirimbo Enjoy yafatanyije n’uwitwa Jux yujuje miliyoni 70 z’umubare w’abayirebye mu gihe cy’amezi 7 gusa, ishyizwe ahagaragara.

Diamond yashimiye byimazeyo abakunzi b’ihangano bye kuko ari bo batuma arushaho kugera kure abasaba kurushaho.

Mu butuma yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze mu gitondo cyo kuri wa 5 Mata 2024, uyu muhanzi yashimiye abakunzi be n’abamukurikira.

Yagize ati: “Miliyoni 70 mu mezi 7 gusa! Ntewe ishema na byo, mwarakoze cyane bantu banjye, mureke twuzuze miliyoni 100 mu mwaka umwe.”

Ni intambwe yishimiwe n’abatari bake, ariko kandi haboneka n’abandi bamushinja kurya wenyine amafaranga.

Indirimbo Enjoy ni indirimbo Diamond Platinumz yafatanyije na Juma Mussa Mkambala uzwi nka Jux, akaba na we ari umuhanzi wo muri Tanzania.

Uretse Enjoy Diamond azwi no mu zindi ndirimbo zirimo Mtasubiri yafatanyije na Zuchu, Why yafatanyije na The Ben n’izindi.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/04/2024
  • Hashize 3 weeks