Tanzania:Umuraperikazi yahagaritswe kubera gukora indirimbo yuzuyemo urukozasoni

  • admin
  • 15/11/2019
  • Hashize 4 years
Image

Abategetsi bo muri Tanzania bahagaritse umukobwaukora injyana ya Rap witwa Rosa Ree ngo ntazongere gukora ibitaramo mu gihe cy’amezi atandatu, kubera videwo y’indirimbo aherutse gusohora yarenze ku muco w’igihugu.

Urwego rugenzura abahanzi muri Tanzania ruzwi nka ’Baraza la Sanaa la Taifa’ (BASATA), rwongeyeho ko iyo ndirimbo yitwa ’Vitamin U’ yarenze ku mabwiriza yarwo.

Uwo muhanzi agaragaramo ari kumwe na Timmy Tdat, umusore bakundana na we w’umuhanzi wo muri Kenya.

Iryo hagarikwa rivuze ko Rosa Ree atazanemererwa gukora ibitaramo hanze y’igihugu kandi ko agomba kuriha amande y’amadolari 870 y’Amerika, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru The Citizen kitegamiye kuri leta.

Onesmo Kayanda, umuyobozi w’agateganyo w’urwego rwa BASATA, yavuze ko basanze uwo ’muraperi’ yarakoze amakosa abiri, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru The Citizen.

Ati: “Twatumije Rosa Ree tugira ibyo tumubaza. Urwego [rwacu] rwamusanganye amakosa yiyongera ku gutangaza ibintu nyandagazi ku rubuga rwa internet”.

Yakomeje agira ati”Irya mbere, nta na rimwe yigeze azanira BASATA umushinga w’indirimbo ye ngo ugenzurwe.Irya kabiri ntabwo yakoranye kontaro n’umuhanzi w’umunyamahanga bakoranye indirimbo nkuko biteganywa n’amategeko”.

Videwo ya mbere y’iyo ndirimbo yashyizwe ku rubuga rwa YouTube, yaje gukurwaho kubera ko ibiyirimo ari nyandagazi, nkuko bitangazwa n’urubuga rwa Nairobi news rwo muri Kenya.

Muri iyo video hagaragaramo uyu muraperikazi ari kumwe na Timmy Tdat bose bambaye ubusa buri buri.Rosa Ree aba yicaye ku bibero bya Timmy nawe arimo gukandakanda amabere ye ndetse Rose Ree akomeza azamura amaguru ye yose.

Indi videwo y’iyo ndirimbo urwo rubuga ruvuga ko yari isukuye, yashyizwe kuri internet mu cyumweru gishize, ubu imaze kurebwa inshuro zigera ku 180,000.

Amashusho ya mbere y’iyo videwo yarahinduwe.Iyo videwo imara iminota itatu gusa ibice bimwe byayo birahishwe.

Mu mwaka ushize, urwego rwa BASATA rwahannye umuhanzi Diamond Platnumz nyuma yo kubyina indirimbo yari yaraciwe kuko igaragaramo ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina.

Iyo ndirimbo yitwa “Mwanza” irimo ijambo ry’Igiswayile risobanura umuntu “ushaka cyane gukora imibonano mpuzabitsina“, ndetse ababyinnyi bakagaragara bigana icyo gikorwa.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 15/11/2019
  • Hashize 4 years