Tanzania:Mu nkambi y’impunzi z’Abarundi hafatiwemo intwaro nyinshi mu mifuka y’imiceri n’ibishyimbo

  • admin
  • 26/05/2019
  • Hashize 5 years

Mu nkambi y’impunzi z’abarundi ya Nyarugusu mu gihugu cya Tanzania mu isoko ryayo hafatiwemo intwaro nyinshi,aho bivugwa ko abazifatanywe ari abatanzaniya bavuga ikirundi cyangwa abahangaza.

Kugira ngo aya makuru amenyekane ngo ni uko impunzi zo muri iyi nkambi zikunze kurema iryo soko,zabwiye igipolisi kirinda iyi nkambi ko zabonye mu mifuka y’imiceri n’ibishyimbo by’abacuruzi b’abatanzaniya.

Muri ako kanya nk’ako guhumbya ngo igipolisi cyaritaye mu gutwi gihita kiyegeranya kigota isoko kinaryinjiramo maze izo mbunda n’amagerenade babifatira mu mifuka y’imiceri,iy’ibishyimbo ndetse no mubitebo by’imboga nk’uko iyi nkuru ducyesha SOSMedia ibivuga.

Bakimara gukora uwo mukwabu,hari abandi bana b’abatanzania bahise batabwa muri yombi bafite ibitebo bibiri birimo gerenade hafi y’ububiko bwa HCR mu nkambi.

Mu ijoro ryo kuwa Gatanu umwe mu mpunzi avugana n’itangazamakuru yagize ati”Komiseri w’impunzi yari arimo kuduha amasabune n’ibindi,ubwo igipolisi ubwo cyahagarikaga abana bakiri bato bari bafite ibitebo batwaramo pomme.Ubwo bavuze ko batazi ibyo bari bafite kandi ko bohererejwe n’ababyeyi babo ngo bajyane ibyo bitebo mu nkambi”.

Abandi mu mpunzi bavuga ko ubu ari uburyo busigaye bukoreshwa bwo gushaka gukwiragiza intwaro mu nkambi kugira ngo Tanzaniya irakare maze ihite izirukana.Ikindi kandi ngo zihagayikishijwe n’ibi biri gukorwa kuburyo zivuga ko nta muntu wo kwizerwa muri iyi minsi.

Nyuma yo gufata izo ntwaro zose,igipolisi cyahise gifunga isoko ndetse gitegeka abacuruzi b’abatanzaniya baricururizagamo guhita basohoka mu nkambi.

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 26/05/2019
  • Hashize 5 years