Tanzania:Impunzi z’Abarundi ibihumbi 200 zahawe igihe ntarengwa cyo kuba zavuye ku buta bwayo

  • admin
  • 27/08/2019
  • Hashize 5 years

Leta ya Tanzania yahaye impunzi z’abarundi zahungiyeyo ko bitarenze amezi atatu bagomba kuba bavuye ku buta bwayo bakajya mu gihugu cyabo nyuma y’uko mu cyumweru gishize abaminisitiri b’ubutegetsi bw’ibihugu byombi babyemeranyije .

Imibare y’ishyirahamwe rishinzwe impunzi (HCR),igaragaza ko impunzi z’Abarundi 342,867 zahungiye mu bihugu by’ibituranyi nka Tanzania,u Rwanda ndetse na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu 2015,ubwo habaga imvururu zabaye mu gihugu zikurikiye igeragezwa ryo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza.

Mu cyumweru gishize minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wa Tanzania, Kangi Lugola, yakiriye uw’ubutegetsi bw’igihugu w’Uburundi,Barandagiye pascal,barebera hamwe uko batangira gucyura impunzi z’Abarundi ziri muri Tanzania.

Bemeranya ko igikorwa cyo kuzicyura kizatangira tariki ya Mbere Ukwakira 2019.

Minisitiri Kangi Lugola yikomye HCR kubuza impunzi gutaha mu gihugu cyazo

Nubwo aba bayobozi bahuye bakaganira ndetse bakemeranya ko impunzo zigera ku bihumbi bibiri z’Abarundi ziri muri Tanzania zigomba gutaha,minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wa ,Tanzania Kangi Lugola, avuga ko HCR yakomeje kuzica intege zo gutaha mu gihugu cyazo nk’uko yabitangarije BBC.

Yagize ati”Biragaragara ko bangezi bacu bo muri HCR bagendaga banyura ku ruhande bavuga ko Leta y’Uburundi idafite ubushobozi bwo kwakira impunzi z’Abarundi ariko Leta yemeye ko ifite ubushobozi”.

Akomeza avuga ko nyuma y’uko izi mpunzi zitangiye guhunga mu 2015 batongeye kwakira izindi mpunzi kuko Leta y’Uburundi yahise igaragaza ko mu gihugu hagarutse umutekano.

Ati”Guhera izo mpunzi zihunze mu 2015,ntabwo twongeye kwakira impunzi z’abaturanyi bacu kuko batubwiye ko ibintu biri kugenda bitungana mu gihugu cyabo”.

Impunzi z’Abarundi ziri muri Tanzania zigomba gutaha kuko icyo zahunze cyaracyemutse ubu Uburundi buratuje“.

Uyu muyobozi avuga ko bidashobotse ko bataha mu gihugu cyabo,HCR igomba kubashakira ikindi gihugu bakava muri Tanzania.

Gusa mu itangazo HCR yasohoye yavuze ko nubwo ikibazo cy’umutekano gisa nicyagarutse mu Burundi ishyigikiye abavuga ko i Burundi nta mahoro ahari ariyo mpamvu ushaka gutaha ku bushake bazamufasha.

HCR kandi yasabye abakuru b’ibihugu gucunga neza bakareba ko abahunguka badahunguka ku gahato ndetse bakanafasha n’abahungiye mu bindi bihugu guhabwa ibyangombwa by’ubuhunzi.

Ku geza ubu impunzi z’Abarundi ziri muri Tanzania zibarurirwa mu nkambi ya Mtendeli na Nduta ndetse n’izindi ziri mu nkambi ya Nyarugusu ariko zivanze n’iza-Kongomani.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 27/08/2019
  • Hashize 5 years