Tanzania:Igipolisi gitangaza ko kimaze kwica Abarundi 24

  • admin
  • 06/04/2019
  • Hashize 5 years

Igipolisi cya Tanzania, mu Karere ka Kigoma, gitangaza ko kimaze kwica Abarundi 24 bashinjwa ibyaha, binjiraga ku butaka bw’iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Aba barundi 24 ngo bishwe mu mikwabo inzego z’umutekano za Tanzania zakoze mu mashyamba ari ku mupaka, aho ihana imbibi n’u Burundi. Uyu mukwabo ukaba warakozwe mu gihe hari abantu bitwaje intwaro bicyekwa kuba Abarundi ngo bagaba ibitero mu nkambi z’impunzi z’Abarundi zahungiye muri iki gihugu.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kigoma, Martin Otieno, yagize ati “Polisi imaze kwica 24 bashinjwa ibyaha, ni mu mirwano yayihuje n’abitwaje intwaro mu bice bitandukanye, hafashwe imbunda 14 zo mu bwoko bwa AK 47, n’izindi eshatu n’amasasu 350, abapolisi babiri b’abofisiye barakomereka”.

Yakomeje avuga inkomoko y’abo bishe, ati “Abo bishwe baturutse mu gihugu cy’igituranyi, hariyo imvururu zishingiye kuri politiki, muri icyo gihugu nta maharo arimo bakifuza ko banahungabanya uwacu, nyuma yo kubona ibyo byari bikabije, twafashe umwanzuro wo gutegura ibyo bitero”.

Yakomeje aburira abitwaje intwaro binjira ku butaka bwa Tanzania ko nta mahoro bazahagirira, ati “Tanzania ni igihugu kimaze imyaka gitekanye, nta mwanya wagenewe inyeshyamba n’abanyabyaha uhari, yaba umutanzania cyangwa undi wese uzaturuka hanze yayo agamije gutubuza amahoro, azahanagurwa”.

Akarere ka Kigoma, kabarizwamo inkambi eshatu z’impunzi z’Abarundi. Sos media/ Burundi igatangaza ko hakomeje kuvugwa imitwe y’inyeshyamba ibarizwa mu mashyamba ari muri aka karere, igizwe n’abavuga Ikirundi.

Impunzi zikaba zarasabye inzego z’umutekano kuzirindira umutekano mu gihe ngo hari abantu binjira mu nkambi bagashimuta bakazishimuta, bakabicira inyuma y’inkambi.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 06/04/2019
  • Hashize 5 years