Tanzania: Umwuka ukomeje kuba mubi mu Gihe biteguye kumenya umukuru w’Igihugu mushya

  • admin
  • 26/10/2015
  • Hashize 9 years

Kuri uyu munsi wa mbere tariki ya 26 Ukwakira nyuma y’umunsi umwe amatora abaye mu gihugu cya Tanzania ubu noneho Ibintu bikomeje kudogera mu Gihugu cya Tanzania mu ijoro ryakeye mu masaa Yine z’ijoro Polisi yo mu mujyi wa Dar Es Salaam yafashe abakozi Bose baribashinzwe gukurikirana amatora y’ishyaka ritavuga rumwe na leta rya Chadema mu Gihugu hose abo bakozi bose hamwe babarurirwaga muri 800

Wambura Camillius Umuyobozi wa Police mu ntara ya Kinondoni yatangarije ikinyamakuru Mtanzania ari nacyo dukesha iyi nkuru ko amakuru ari gucicikana ngo mu Gihugu hose haraye hakozwe umukwabo ndetse unafatirwamo abantu bose bakekwaho kuba babangamira cyangwa bagahungabanya imigendekere y’amatora ni impamo koko bafashwe ubu bamwe muri bo bari mumaboko y’inzego zishinzwe umutekano aho bategerjwe kwerekezwa mu nkiko mu gihe bahamwe n’icyaha cyane ko bari bari mu gikorwa cyo kubarura amajwi, cyane ko Abenshi mubafashwe bari abo mu ishyaka rya CCM ari naryo riri ku butegetsi.

Akandi gashya karanze uyu munsi hariya muri Tanzania ni uko Umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu birwa bya Zanzibari bwana Maalim Shariif Hamad guturuka mwishyaka rya Cuf amaze gutangaza ko ariwe watsinze amarora yabaye Ku munsi w’ejo aho amaze gutangaza ko afite amajwi asaga 277,000 mugihe uwo bahanganye kuri uwo mwanya uturuka mu ishyaka rya CCM avugako afite amajwi angana na 178,363. Ibi yabivuze agaragaza ko aya majwi ari ayabaruwe n’a bari bashinzwe kubara amajwi bityo akemeza ko hagize igihinduka kuri ayo majwi yatangaje byafatwa nko kwiba amajwi kuko iyo mibare we agaragaza ko arukuri Ibi biragaragara nk’aho ari agashya kuko komisiyo ya marora muri iki gihugu nta bwo iratangaza ibyavuye mu matora by’agateganyo,

Nk’uko twakomeje kujya Tubibemerera mukomeze gukurikira urubuga rwanyu mukunda muri benshi www.muhabura.rw turakomeza kugenda tubagezaho amakuru ajyanye no kubarura amajwi ndetse mukaza nokumenya umukandida urikuza kumwanya wa mbere mu majwi by’agateganyo kuko nkuko twabibajejeho ku munsi w’ejo ko uwa tsinze amatora azamenyekana Burundu kuwa Kane ku itariki ya 29 Ukwakira 2015

Yanditswe na Mkubwa Bagabo John/muhabura.rw

  • admin
  • 26/10/2015
  • Hashize 9 years