Tanzania: Umushumba w’Itorero Assamblies of God yakatiwe igifungo cya Burundu

  • admin
  • 21/10/2015
  • Hashize 9 years
Image

Umugabo w’imyaka 30 wo mu Gihugu cya Tanzania mu gace ka Ilala Yatawe muri yakatiwe igifungo cya burundu Kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Ukwakira n’Urukiko rukuru rw’Aka Karere ka Ilala azira gufata ku ngufu umwana we w’imyaka 15.

Inkuru dukesha Mwananchi ivuga ko uyu mugabo uzwi ku izina rya Athanas Ngomai yahamwe n’icyaha cyo gufata umukobwa we yibyariye kandi ngo urukiko rukaba rwasanze uyu Pasitori yaragiye asambanya uyu mwana we inshuro nyinshi cyane ko byagaragaye ko yabitangiye mu mwaka wa 2008 ubwo uyu mwana we yari afite imyaka 11 y’Amavuko, nyuma yo guhamwa n’icyaha Pasitori Athanas Ngomai yahawe igihano cyo gufungwa burundu akongeraho n’amande angina n’akayabo k’Amafaranga akoreshwa mu gihugu cya Tanzania (Amashilingi) milliyoni 2.

Umucamanza Saidi Mkawasiwa wasomye iyi myanzuro y’Urubanza yagaragaje ubuhamya bwa Dogiteri wasuzumye uyu mwana ndetse n’abantu bagera kuri batanu 5 ari nabo yashingiyeho yemeza ko uyu Pasitori wasambanyije umwana we ahamwa n’icyaha ndetse aba ni nabo bamusabiye iki gihano kugirango abere urugero ababyeyi bose bafite iyo ngeso yo guhohotera abana babyaye.

Umwunganizi wa Leta mu mategeko hariya mu gihugu cya Tanzania yavuzeko bitangaje cyane kumva umuntu wakabereye abandi urugero ariwe wafashe iyambere mu kwangiza uburenganzirabwa muntu cyane ko uyu Athanas Ngomai yari umupasitori w’Itorero Assamblies of God.

Yanditswe na Mkubwa Bagabo John/Muhabura.rw

  • admin
  • 21/10/2015
  • Hashize 9 years